Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BDF Igiye Guha Imirenge SACCO Miliyari Frw 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

BDF Igiye Guha Imirenge SACCO Miliyari Frw 30

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2025 10:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka(Ifoto:BDF@X Account)
SHARE

Umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka yatangaje ko ikigo ayoboye cyageneye ibigo by’Imirenge SACCO Miliyari Frw 30 zo guha abakiliya bazo bafite imishinga mito n’iciriritse ariko ikoze neza, bakazayishyura ku nyungu ya 8% ku mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Intego ya BDF nk’uko abivuga ni ugufasha abakiliya baza Banki na SACCO bashaka gushora imari ariko badafite ingwate, kuyibona.

Ni imishinga, ahanini, mito cyangwa iciriritse iba ikeneye igishoro kidahambaye.

Abazitabwaho muri iyi gahunda ni urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga barimo abahombejwe na COVID-19.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda(mu mwaka wa 2020) hari abantu bari bamaze igihe runaka batangije ubucuruzi ariko buza gukomwa mu nkokora no kudacuruza kwakuruwe na kiriya cyorezo cyatumye Leta ibuza abantu gusohoka mu ngo.

Hamwe muho Leta yashyize imbaraga ngo izahure ubukungu bwari bwarahirimye ni mu gushyira amafaranga muri kiriya kigega kugira ngo abo Banki zizeye kubera imishinga ikoze neza ariko badafite ingwate, kizayibatangire.

Vincent Munyeshyaka ukiyobora yaraye avuze ko Leta y’u Rwanda yatanze ziriya miliyari kugira ngo zifashe mu kuzahura ubukungu binyuze mu korohereza ishoramari.

Ati: “Ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura ubukungu no gushyigikira ishoramari rishya. Dufite Miliyari Frw 30; muri yo Miliyari Frw 5 zigomba gukoreshwa kuva ubu(Mutarama) kugera muri Kamena 2025, tukazatangira kwakira ubusabe bwa za SACCO mu minsi iri imbere nyuma y’ubukangurambaga turimo”.

Kubera ko ahanini ubucuruzi bukorerwa mu Mujyi wa Kigali, ni ho za Imirenge SACCO zizasaba kandi zihabwe amafaranga menshi yo gutanga izo nguzanyo zizishyurwa BDF ibigizemo uruhare.

Iki kigega gisaba ubuyobozi bwa za SACCO kuzaha inguzanyo imishinga yizwe neza kandi yerekana ko mu ishyirwa mu bikorwa ryayo ibidukikije bizabungwabungwa.

Buri mushinga uzahabwa igishoro kitarenze Miliyoni Frw 5 zigomba kwishyurwa mu myaka itanu, buri mwaka amafaranga akishyurwa ku nyungu ya 8%.

BDF ivuga ko izatangira abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko ingwate yo ku kigero cya 75% yayo basabwe na SACCO.

Ntabwo BDF yirengagije no gutangira ingwate abatse amafaranga mu zindi Banki.

Kuva yashingwa mu mwaka wa 2012, BDF imaze gutanga ingwate ya Miliyari Frw 92, akaba amafaranga yari ahagije kugira ngo ibigo by’imari byemere kuguriza abazigannye amafaranga angana na Miliyari Frw 228.

TAGGED:BDFCOVID-19ImishingaInguzanyoMunyeshyakaUbumugaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwiyemeje Gukomeza Kubana Neza Na Amerika Ya Trump
Next Article Kenya: Abanyamerika Bujuje Hoteli Ikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?