Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bemeza Ko Guterwa AstraZeneca Ya Gatatu Birinda Omicron Ku Kigero Kinini
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Bemeza Ko Guterwa AstraZeneca Ya Gatatu Birinda Omicron Ku Kigero Kinini

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2022 10:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga bo muri Kaminuza ya Oxford  bavuga ko urukingo rwa AstraZenica bakoze rwagaragaje ko rufite ubushobozi buhagije bwo gutuma uwaruhawe agira umubiri ufite ubudahangarwa buhagije ku bwandu bushya bwa COVID-19 bwitwa Omicron.

Ibi barabyemeza nyuma y’uko bapimwe impagaririzi( sample) y’abantu bahawe urukingo rushimangira rwa AstraZenica.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abahanga bo muri Oxford bwerekanye ko abantu bahawe urukingo rwo gushimangira rwo mu bwoko bwa AstraZenica bagize abasirikare bari

Bivugwa ko abahawe ruriya rukingo bagize abasirikare benshi ugereranyije n’abantu bahawe inkingo ebyiri gusa.

Abasirikare bo mu mibiri yabo barazamutse k’ubruyo bugaragara ugereranyije n’uko imibiri yabo yari yihagazeho mu bihe bya mbere bya COVID-19 ikiri  Alpha, Beta na Delta.

Abasirikare bitwa T-cells

Urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa AstraZenica rwafashije abantu kutaremba kubera ubwandu bwa Delta mu gihe urukingo rwa gatatu( rushimangira) rufasha abantu kutarembywa na Omicron.

Iyi niyo mpamvu za Leta ziri gusaba abaturage guhabwa urukingo rwa gatatu rushimangira ubudahangarwa.

Imibare yatangajwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Oxford yerekana ko abantu 41 bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko amaraso yabo yiremyemo ubudahangarwa buhagije nyuma yo guhabwa urukingo rwa gatatu rwa AstraZeneca.

Ibyavuye muri buriya bushakashatsi bwamuritswe mu kinyamakuru kivuga ku makuru y’ubuvuzi kitwa bioRxiv pre print server.

Umwarimu muri Kaminuza witwa Professor Sir John Bell, wigisha ibinyabuzima muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza yagize ati: “ Birashishikaje kubona ukuntu AstraZenica izamura ubudahangarwa mu mubiri w’umuntu ntahungabanywe na Omicron! Ni inkuru nziza ifasha abantu kwizera ko guhabwa urukingo rwa gatatu ntacyo bibatwara, bigakorwa mu rwego rwo kurinda abantu Omicron.”

Undi muhanga witwa Sir Mene Pangalos uyobora ikigo gicuruza imiti kitwa , BioPharmaceuticals R&D avuga ko urukingo AstraZeneca rwagize uruhare rufatika mu gutuma ku abantu bakingirwa kandi ngo imibare yerekana ko imibiri yabo ifite ubushobozi bwo gukomeza kwihagararaho niyo yaba ihuye na Omicron.

Ku rundi ruhande, uyu muhanga avuga ko hakiri akazi kenshi ko kumenya imiterere nyayo n’imikorere idahindagurika ya Omicron.

Ubundi kugira ngo umubiri ubone ubwirinzi, bisaba ko urukingo ruwuha uburyo bwo kurema abasirikare bita T-cells.

Aba bafasha umubiri kwigizayo imbaraga virusi iba izanye kuko iyo ije ibasanga, isanga barayiteguye hakiri kare, bayimenyereye ntibace intege,

Abayobozi b’ikigo AstraZeneca bavuga ko bari gukusanya imibare mu bitaro byo hirya no hino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kugira ngo barebe uko imibiri y’abatewe ruriya rukingo yirwitwayeho muri rusange.

TAGGED:AbahangaAbasirikareAstraZenecafeaturedKaminuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 11 Bo Muri Gasabo Na Bugesera Nibo Bahitanywe N’Inzoga Umuneza
Next Article Abandura COVID-19 Muri Amerika Barenze Miliyoni Imwe Ku Munsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?