Beretse Umuyobozi Wa IMF Imishinga Irengera Ibidukikije Bahanze

Ku minsi we wa kabiri w’uruzinduko arimo mu Rwanda, Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva yaganiriye n’Abanyarwanda bafite imishinga irengera ibidukikije.

Ibi biganiro byabereye mu kigo gifasha ba rwiyemezamirimo guhanga udushya kiri mu Mujyi wa Kigali kitwa Norresken.

Ba rwiyemezamirimo bagaragarije Georgieva ko bishimira imbaraga Leta ishyira mu bukungu butangiza ibidukikije.

Bamubwiye kandi ko bizeye ko imishinga bakoze igamije kurengera ibidukikije, izaterwa inkunga na Leta y’u Rwanda binyuze muri Miliyoni $319 Ikigega ayoboye giherutse kwemerera u Rwanda.

- Advertisement -

Nyuma yo kumva ibitekerezo bya bariya ba rwiyemezamirimo, Kristalina Georgieva yasuye bimwe mu   byo bamuritse byerekana imishinga yabo yo guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo kuri ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika y’i Burasirazuba, Kristalina Georgieva yabasabye gukora imishinga ihamye bakayigeza ku buyobozi bwa kiriya kigo kugira ngo buyige harebwemo iyaterwa inkunga.

Yashimye uburyo u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rugere ku ntego rwihaye zo kuzamura ubukungu butangiza ibidukikije, ibyo bita ‘green economy.’

Igishushanyo mbonera cy’imwe mu nzu zizaba zubatswe mu buryo burengera ibidukikije
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version