Ngoma: Bashyingura Mu Butaka Bukomeye Nk’Urutare

Mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma hari abaturage babwiye itangazamakuru ko bashyingura ababo mu mwobo muto cyane kubera ko ubutaka bw’aho irimbi riri ari urutare. Babiterwa n’uko nta rimbi Akarere kabashakiye kandi n’ubutaka bw’aho batuye bukaba bukomeye.

Impungenge bagejeje ku itangazamakuru ni uko iyo imvura iguye bahangayikishwa n’uko imibiri y’ababo izangirika uko ibihe bizagenda bisimburana n’ibindi.

Basabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jarama n’ubw’Akarere by’umwihariko ko babafasha kwimura iriya mibiri hakiri kare.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ba FLASH RADIO/TV ati: “ Ni ahantu ku rutare. Hari igihe ucukura ahantu bikanga ukongera ugacukura na hariya. Iyo bucyeye imvura ikagwa igateza isuri ugasanga isanduku yanamye.”

- Advertisement -

Undi avuga ko ahantu bahawe ngo bashyingure ari ahantu hakomeye, h’amabuye n’urutare k’uburyo kuhacukura ngo ubone umwobo uhagije wo gushyinguramo umuntu wawe bidashoboka.

Avuga ko niyo bishobotse ko babona umwobo, uwo mwobo uba ari mugufi bityo hakaba ikibazo cy’uko umunsi imvura yaguye ari nyinshi cyane izashyira imva ku karubanda.

Basaba Leta kubashakira irindi rimbi riri ahantu horoshye.

Hari n’abanzuye ko bazajya bashyingura ababo mu ngo zabo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard  yavuga ko bagiye gushaka umuti w’iki kibazo.

Ati: “ Inama njyanama yasabye Komite nyobozi gukorana na servisi y’Akarere ya One stop center kugira ngo bajye mu Murenge wa Jarama, bashake aho abaturage bagomba kubona irimbi byanze bikunze.”

Avuga ko bigomba gukorwa mu rwego rwo gukura abaturage mu ‘ikosa ryo gushyingura mu ngo.

Abaturage basaba Leta kubumva.

Umurenge wa Jarama utuwe n’abaturage 30,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version