Beyoncé Na Taylor Swift Bakoze Amateka Muri Grammy Awards 2021

Umuhanzi Beyoncé yakoze amateka mu bihembo bizwi nka Grammy Awards byatanzwe kuri iki Cyumweru, igihembo cya 28 yahawe kimugira umugore umaze kwegukana byinshi, aciye kuri Alison Krauss wari ufite ako gahigo.

Muri rusange Beyoncé yahise anganya ibihembo na Qunicy Jones wamamaye mu gutunganya indirimbo na we ufite Grammys 28. Umuhanzi ufite byinshi kurusha abandi mu byiciro byose ni Sir Georg Solti wegukanye 31.

Taylor Swift na we yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere w’umugore wegukanye igihembo cya album y’umwaka mu myaka itatu. Yaraye ahawe igihembo cya album yise Folklore, cyakurikiye ibindi yagiye ahabwa birimo icyahawe album yise Fearless mu 2010 n’icyahawe iyitwa 1989 mu 2016.

Abandi bahanzi batatu b’abagabo gusa nibo basanganywe ibihembo bitatu bya album z’umwaka, abo ni Frank Sinatra, Paul Simon na Stevie Wonder.

- Advertisement -

Abanyafurika Burna Boy na Wizkid nabo begukanye ibihembo.

Burna Boy yahembwe mu cyiciro cya Best Global Music Album, mu gihe Wizkid yahembwe mu cya Best Music Video kubera indirimbo Brown Skin Girl yakoranye na Beyoncé, yasohotse kuri ablum Lion King: The Gift.

Ibi bihembo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru byatangwaga ku nshuro ya 63, muri Los Angeles Convention Center.

Mu gihe byahoze ari byo birori bikomeye kurusha ibindi by’umuziki, muri uyu mwaka byari bitandukanye n’ibindi byabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Nta bantu bitabiriye kureba ibyo birori, babirebeye iwabo imbere ya za televiziyo. Abahanzi bataramye ku mugoroba bari bateguriwe ahantu hatanu hirengereye, kugira ngo babashe guhana intera mu kugabanya ibyago byo kwanduzanya.

Ibihembo byatanzwe muri Grammy Awards 2021

  • Album y’umwaka: Folklore (Taylor Swift)
  • Indirimbo y’umwaka: I Can’t Breathe (H.E.R)
  • Umuhanzi mushya ukizamuka: Megan Thee Stallion
  • Record of the year: Everything I Wanted (Billie Eilish)
  • Best pop solo performance: Watermelon Sugar (Harry Styles)
  • Best pop duo/group performance: Rain on Me (Lady Gaga with Ariana Grande)
  • Best pop vocal album: Future Nostalgia(Dua Lipa)
  • Best progressive R&B album: It Is What It Is(Thundercat)
  • Best rap song: Savage (Remix)(Megan Thee Stallion featuring Beyoncé)
  • Best rap album: King’s Disease(Nas)
  • Best melodic rap performance: Lockdown (Anderson .Paak)
  • Best dance recording: 10%(Kaytranada featuring Kali Uchis)
  • Best dance/electronic album: Bubba (Kaytranada)
  • Best rock performance: Shameika (Fiona Apple)
  • Best metal performance: Bodycount (Bum Rush)
  • Best rock album:The New Abnormal (The Strokes)
  • Best alternative album: Fetch the Bolt Cutters(Fiona Apple)
  • Best R&B performance: Black Parade (Beyoncé)
  • Best country album: Wildcard (Miranda Lambert)
  • Best Country Solo Performance: When My Army Prays (Vince Gill)
  • Best Country Duo/Group Performance: 10,000 Hours (Dan + Shay & Justin Bieber)
  • Best musical theatre album: Jagged Little Pill
  • Producer of the year, non-classical: Andrew Watt
  • Best music video: Brown Skin Girl (Beyoncé ft Blue Ivy and Wizkid)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version