Biden Yirinze Kuvuga Byinshi Kubishinjwa Guverineri Wa New York

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yabajijwe n’abanyamakuru ibyo atangaza ku bivugwa ko Guverineri wa New York Bwana Andrew Cuomo yagombye kwegura, undi avuga ko ibyiza ari uko abantu bategereza ibizava mu iperereza.

Biden na Cuomo bombi  ni abo mu Ishyaka ry’Aba Demukarate.

Igisubizo cya Perezida Biden gitandukanye n’icy’abandi bayobozi bakuru ba USA barimo n’abo mu ishyaka rye bamaze iminsi basaba ko Bwana Andrew Cuomo yegura.

BBC yanditse ko ubwo yari ahagaze ngo agire icyo aganira n’abanyamkuru, Biden yasubije umunyamakuru wari umubajije iby’ukwegura kwa Cuomo ati: “ Ntekereza ko byaba byiza gutegereje ikizava mu iperereza ryatangijwe ku byo ashinjwa.”

- Advertisement -

Hari abagore barindwi bamaze iminsi batangaje ko Bwana Cuomo yabahozaga ku nkeke abaka ruswa y’igitsina.

Ibi Andrew Cuomo yarabihakanye, avuga ko ‘atigeze agira n’umutima wo gukora ibintu nk’ibyo!’

Guverineri Cuomo ntaragira ikintu kinini atangaza ku bamusaba ko yegura.

Andrew Cuomo ubu afite 63 y’amavuko.

Bagenzi basangiye ishyaka bitwa Chuck Schumer na Kirsten Gillibrand baherutse kuvuga ko uriya mugabo yagombye kwegura kuko abatuye New York bamutereye icyizere.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite Madamu Nancy Pelosi aherutse kuvuga ko ibya Cuomo bigomba gushingira ku mutimanama we, akareba niba ntacyo umushinja cyangwa waba ukimushinja akegura.

Nawe yirinze kugira icyo atangaza ku basaba ko Guverineri Cuomo yegura.

Abagore bashinja Cuomo kubahohotera barimo Lindsey Boylan, Jessica Bakeman n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version