Biba Byiza Cyane Iyo Intsinzi Ibonetse Biciye Mu Mucyo- Minisitiri Munyangaju

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa avuga ko kuba u Rwanda rwarakuwe mu marushanwa mpuzamahanga ya Volleyball aherutse kubera muri Kigali Arena ari ibintu bibabaje. Avuga ko n’ubwo u Rwanda rwashakaga intsinzi ariko yari burusheho kuba nziza iyo iboneka iciye mu mucyo.

Bikubiye mu kiganiro aherutse guha IGIHE.

Ni ikiganiro kibanze ku miterere ya Siporo muri iki gihe na gahunda Minisiteri ayoboye ifitiye Siporo.

Kuri iyo ngingo, Minisitiri Mimosa Aurore Munyangaju yavuze ko gusezererwa k’u Rwanda kwatewe n’amakosa ya tekiniki yabaye hagati ya Federasiyo zahererekanyije abakinnyi mu buryo budakwiye.

- Advertisement -

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagize ati: “ Mu isesengura twakoze, twasanze harabayemo amakosa ari tekinike. Ni amakosa yabayeho mu rwego rwa Federasiyo ya Volleyball. Ni amakosa ajyanye n’uburyo abakinnyi baherekanyijwe[transfer] bava muri Federasiyo yabo bakandikwa muri Federasiyo y’u Rwanda.”

Avuga ko nyuma y’uko bitangajwe habayemo guhana abakoze ariya makosa.

Ingamba zafashwe zishingiye ku biganiro n’ingaga za siporo cyangwa abayobozi ba Federasiyo z’uriya mukino bumvishwa ko bagomba ‘gukora ibintu mu buryo bukwiye.’

Yavuze ko byari ngombwa ko Minisiteri ibaza icyabaye kuko buri wese muri siporo aba afite uruhare rwe.

Icyakora Minisitiri Munyangaju avuga ko icyiza muri biriya cyabaye icy’uko  amarushanwa yakomeje, arangira neza.

Ku byerekeye imikorere ya Minisiteri ye, avuga ko yayinjiyemo ari Minisiteri nshya.

Ubwo yatangiraga kuyiyobora hahise haduka COVID-19.

Gusa ngo ntibyabujije iriya Minisiteri gukorera muri ibyo bibazo u Rwanda n’isi byari birimo.

Avuga ko ikihutirwaga muri kiriya gihe cyari ukubanza kubaka imikoranire n’amashyirahamwe y’imikino no gushyiraho intego igihugu kifuzaga kwerekezamo siporo yacyo.

Ikindi ngo ni uko hagombaga kuvugururwa politiki ya siporo muri rusange no gushyiraho politiki ya siporo mu mashuri.

U Rwanda kandi ngo rwagombaga gushaka abafatanyabikorwa barufasha kubaka ibikorwa remezo bya siporo byegerejwe abaturage.

Mimosa Aurore Munyangaju yavuze ko  Minisiteri ayoboye yashyizeho gahunda yise ‘ Isonga’ igamije gufasha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye kongera ubumenyi  n’impano mu mikino itandukanye.

Ni umushinga bazafatanya n’Ikigega cy’Abafaransa kitwa Agence Française de Devélopment( AFD).

Umuyobozi w’iki kigega Arthur Germond aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kigega giteganya kuzafasha u Rwanda muri iyi gahunda kandi ngo ni imikoranire izamara igihe kirekire.

Munyangaju ati: “ Muri iyi gahunda tuzategura abana, abatoza n’abandi bakora muri siporo, abatoza tubigishe kumenya no guteza imbere impano no kuvugurura bimwe mu bikorwa remezo mu mashuri n’ahandi.”

Muri  uru rwego, Munyangaju yavuze ko hari gahunda yo kureba uko amashuri yegeranye ashobora kuzakorana, agasangira igikorwa remezo nk’ikibuga.

Ni imikoranire izahuza Minisiteri ya Siporo n’iy’uburezi.

Ku byerekeye imbaraga zishyirwa mu mikino iri mu Rwanda, Minisitiri Munyangaju yavuze ko u Rwanda ruha agaciro imikino yose bitewe n’umukino ruhawe ngo ruwutegure.

Avuga ko [u Rwanda] rukora k’uburyo umuterankunga mu mukino runaka yunguka kandi umukino warangira akazakomeza kubona ko kuba yarakoranye n’u Rwanda atahombye.

U Rwanda ntirwumvikanye n’uwagombaga kubaka Sitade ya Gahanga….

Minisitiri Mimosa Munyangaju Aurore avuga ko Sitade ya Gahanga yatangiye ari umushinga  Leta  y’u Rwanda yashakiye  umushoramari.

Ati: “ Iyo uhagurutse ukajya kureshya abashoramari nabo bakaza, muricara mukaganira. Muri ibyo biganiro hari igihe bigera ku musozo mugasinya amasezerano igikorwa mwumvikanye kigatangira kubakwa.”

Yabwiye IGIHE ko umushoramari wari waraganiriye na Leta y’u Rwanda ngo yubake iriya Sitade ataje kumvikana nayo.

Ku rundi ruhande ariko ngo Leta yashatse undi mushoramari ushobora kubaka ibyo uwa mbere yari yaganiriyeho n’u Rwanda ariko ntibikunde cyangwa akaba yakubaka ikindi gikorwa remezo.

Yatanze urugero rw’ubwogero bw’abakina umukino wo koga, bita Swimming Pool.

Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa yavuze ko kugeza ubu nta masezerano ayo ari yo yose arasinywa yemeza ko i Gahanga hazajya Sitade byanze bikunze.

Mu kiganiro cye, yakomoje no ku mukoranire hagati ya Paris Saint- Germain n’u Rwanda mu kuzamura impano z’abana b’u Rwanda.

Ubusanzwe abo muri Paris Saint-Germain batangiye batoza abana bo mu Ntara y’Amajyepfo ariko ngo bazakomereza n’ahandi mu gihe kiri imbere.

Imikoranire irambye izashingira ku musaruro uzagaragara muri uru rwego.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version