Bibukijwe Akamaro Ko Kurinda Umwimerere W’Ubucuruzi

Peter Taarifa
3 Min Read
Blaise Ruhima

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwibutsa ba rwiyemezamirimo kurinda umutungo bwite mu by’ubwenge, by’umwihariko ibirango by’ubucuruzi (Trademarks) n’amazina y’imbuga za interineti (Domain Names).

Bigamije kwirinda amakimbirane ashobora guterwa no gukoresha amazina cyangwa ibirango bisa.

Hajya havuka amakimbirane igihe umuntu cyangwa ikigo gifite ikirango cy’ubucuruzi cyanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko undi muntu agafata izina risa na cyo akarikoresha nk’izina ry’urubuga kuri interineti.

Kubera iyo mpamvu, ba rwiyemezamirimo basabwa kwandikisha ibirango by’ubucuruzi no kwandikisha amazina y’imbuga za interineti bigahuzwa ku buryo umuntu usabye kwandikisha ikirango cy’ubucuruzi anerekezwa no kwandikisha izina ry’urubuga rihuye na cyo kugira ngo birusheho kurindwa.

Blaise Ruhima ukora muri RDB mu ishami rishinzwe kwandikisha ubucuruzi n’ibirango yabwiye ba rwiyemezamirimo ko kutandikisha ubucuruzi bwabo mu buryo burinzwe, bishobora kuzabahombya.

Ati: “Mumenye ko ubucuruzi bw’umuntu ari umutungo w’agaciro wo kurindwa cyane. Kutabikora byaba ari ukwishyira mu kaga.”

Ruhima avuga kugira ikirango cy’ubucuruzi( trademark) ariko kitarinzwe mu buryo bubungabunga umwimerere wacyo byaba ari ukutita ku bintu kandi bigira ingaruka.

Ibi abihuza na Ingabire Grace uyobora Ikigo gishinzwe kurinda ikirango cya ‘RW’ kitwa RICTA.

Ingabire avuga ko kuba muri iki gihe ubucuruzi busigaye bukorerwa no kuri interineti, kurinda ko hari uwakwiyitirira izina ry’ubwo bucuruzi, byaba ari icyemezo gihuje n’ubwenge.

Ingabire Grace

Yabwiye ba rwiyemezamirimo ko iyo umutungo w’umuntu haba mu by’ubwenge cyangwa mu bundi buryo wiganywe n’abandi, bivamo ikibazo gishobora no kujyanwa mu nkiko.

Ati: “Mugane RICTA na RDB tubafashe kwandikisha no kurinda imitungo yanyu ngo itiganwa cyangwa ikangizwa n’abandi”.

Ishimwe Lucie ufite ikigo yise ‘Umutungo Box’ gitanga serivisi zo kubika amakuru y’imitungo runaka no kuyibutsa ba nyirayo(mu Cyongereza bita Assets management system) avuga ko kumenya iyo mikorere bituma umuntu akora atekanye.

Ishimwe Lucie

Ati: “Ni ngombwa kumenya amategeko yaba ari ho muri iki gihe no mu gihe yaba yahindutse.”

Ikindi asanga gikwiye ni ukwirinda ko ikirango cy’ubucuruzi bw’umuntu cyaba cyanditswe mu mahanga.

Impamvu ni uko iyo biri mu mahanga kubirinda abajura cyangwa abandi bahemu bishobora kugorana.

Kuyandikisha mu Rwanda kandi ikitwa ‘RW’ bizamura izina ry’u Rwanda ku mbuga za interineti.

Abakora ubucuruzi basabwa kujya babaza RDB niba izina runaka ry’ubucuruzi ritarafashwe, bigakorwa hirindwa amakimbirane n’imanza zabiturukaho.

Mu Rwanda kwandikisha ikirango cy’ubucuruzi bikorerwa muri RDB ku kiguzi cya Frw 40,000, ariko ashobora kwiyongera bitewe n’ubundi bucuruzi bwashamikira kuri ubwo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *