Abarundi muri rusange bibutse Pierre Nkurunziza wayoboye kiriya gihugu manda ebyiri ariko iya kabiri igateza imidugararo yatumye hari abaturage benshi bahasiga ubuzima abandi bahungira mu bihugu bituranye nabwo cyane cyane u Rwanda.
Pierre Nkurunziza yavutse taliki 18, Ukuboza, 1964 atabaruka taliki 08, Kamena, 2020,
Yabaye Perezida wa 19 wategetse u Burundi kuva bwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962.
Nkurunziza yamaze ku butegetsi imyaka ibarirwa kuri 15 kuko yatangiye gutegeka mu mwaka wa 2005 abuvaho apfuye muri Kamena, 2020.
Mbere yo kuba Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yayoboye inyeshyamba z’umutwe CNDD-FDD wari ugizwe n’abo mu bw’Abahutu bo mu Burundi.
Yatangiye kuyobora ririya shyaka mu mwaka wa 2000.
Ubwo yashakaga kongera kuyobora u Burundi mu mwaka wa 2015, hari abaturage babyanze, bavuga ko kubikora ari ukwica itegeko nshinga ry’u Burundi.
Ntibyabujija ko yiyamamaza ndetse ibyavuye mu matora byerekena ko yayatsinze.
Nyuma gato mu gihugu cye haje kuba Coup d’Etat yo kumuhirika ubwo yari yagiye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu yari yabereye muri Tanzania yayoborwaga na Jakaya Kikwete.
Icyakora iyi Coup d’Etat ntiyageze ku ntego kuko abayiteguye baje guhunga, Perezida Nkurunziza agaruka mu gihugu cye.
Hakurikiyeho ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi barimo n’abanyamakuru bakoreraga radio zigenga, bamwe barapfa abandi barahunga.
Mu mwaka wa 2020 Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi ndetse ishyaka rye ritanga Gen Évariste Ndayishimiye ngo abe ari we uzarihagararira.
Nkurunziza we yasigaye ari umugabo w’icyubahiro wari warubakiwe inzu yo kuzaruhukiramo nk’Umukuru w’igihugu wavuye ku butegetsi amahoro.
Iyo ngoro izajya iturwamo n’abandi bayoboye u Burundi
Amatora yakurikiye urupfu rwa Nkurunziza yarangiye Évariste Ndayishimiye ari we uyatsinze.
Pierre Nkurunziza niwe Murundi wayoboye u Burundi igihe kirekire mu mateka yabwo.