Hagiye Gushyirwaho ‘Nkunganire’ Yo Gutuma Banki Ziguriza Abahinzi

Ubuhinzi ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda

Mu nama nyunguranabitekerezo yaraye ihuje ubuyobozi bwa Sena y’u Rwanda n’inzego zirimo Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana uyobora iyi Minisiteri yavuze ko Guverinoma igiye gutangiza umushinga wa miliyari zisaga 300 Frw ugamije  ko inyungu ku nguzanyo zigenewe ubuhinzi ziva kuri 24% zikajya munsi ya 10%.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Kamena, 2022 nibwo mu cyumba Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda iteraniramo, habereye inama nyungurabitekerezo yagarukaga ku ngamba zo kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Basuzumiye hamwe ibituma ziriya serivisi zidindira n’icyakorwa ngo abaturage mu nzego z’akazi bakora bashobore kugera kuri serivisi zirimo iza banki, ubuhinzi n’izindi zituma abantu bakora ku mafaranga.

Ku byerekeye ubuhinzi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari umushinga wa Miliyari Frw 300 Guverinoma y’u Rwanda yateganyije ugamije kuzafasha abahinzi kubona inguzanyo bazishyura ku nyungu nto kuko Leta izabashyiriramo nkungire izava muri ariya mafaranga.

- Advertisement -

Imibare ivuga ko mu nguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari, izihabwa abahinzi zitarenga igipimo cya 5% nyamara uru rwego rukoresha Abanyarwanda bangana na 70%.

Abakora muri za Banki bavuga ko bigoye guha inguzanyo abakora mu buhinzi kubera ko ibyabwo bigenwa n’ibindi bintu bigoye guteganyiriza.

Ibyo bintu bavugamo amapfa, imyuzure, indwara z’ibihingwa n’ibindi bigora ko umuntu yateganya.

Ikindi gituma za Banki zitaguriza abashaka gushora mu bihinzi ni uko bigoye ko babona ingwate inyuze  Banki.

N’ubwo Guverinoma ishaka gutanga nkunganire igenewe gufasha abashaka gushora mu buhinzi kugira ngo Banki zibahe inguzanyo, ni ngombwa ko hazashyirwaho uburyo bwo gucunga uko izatangwa.

Impamvu ni uko mu bihe bitandukanye hari abantu bakurikiranywe mu nkiko kubera gukoresha amafaranga ya nkunganire yari agenewe guha abahinzi ifumbire kubera ko bavugwagaho kuyanyereza.

Inama yahuje Sena n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, uw’ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse na Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yarangiye Abasenateri bashimiye ko hari intambwe yatewe mu gutanga serivisi z’imari.

Icyakora bimwe mu bibazo byagaragajwe n’Abasenateri ni uko inyungu ku nguzanyo zikiri hejuru ndetse byageze no kuri 21%.

Kuri ibi hiyongeraho  ho ko ibigo by’imari bidakurikirana abo byahaye inguzanyo bigatuma icyizere abaturage babirira kigabanuka.

Hari imibare igaragaza ko  abagera kuri 61% nta cyizere bafitiye ibigo by’imari.

Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko  amabanki y’ubucuruzi yihariye 60% by’umutungo wose w’ibigo by’imari, naho za SACCO zashyiriweho kwegera no korohereza abaturage ziri ku gipimo cya 5% .

Umwihariko wa SACCO kandi ni uko zifite inyungu iri hejuru.

Ku rundi ruhande, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko bitoroshye  kugabanya ibipimo by’inyungu ku nguzanyo kubera ko amafaranga Banki zikoresha ziyabona ahenze hakaniyongeraho ko kuzigama muri Banki bikiri ku gipimo cyo hasi.

Mu myanzuro yafatiwe muri ririya nama harimo uw’uko hagomba gushyirwa imbaraga mu kurushaho kunoza service z’imari kugira ngo ziteze imbere abaturage no kugirira icyizere urwego rw’imari.

Abasenateri bo muri Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari bateguye iriya nama bashimye intambwe imaze guterwa muri serivisi z’imari kuko kugeza ubu abafite imyaka y’ubukure bangana na 93% bagerwaho na serivisi z’imari mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version