Perezida Kagame Yakiriye Mu Biro Bye Ellen DeGeneres

Umukuru w’u Rwanda  Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Ellen DeGeneres Umunyamerikakazi wafunguye ikigo mu Kinigi gifite intego yo gufasha abashakashatsi kurushaho kumenya ingagi zo mu birunga.

Perezida Kagame yamwakiririye Ellen DeGeneres mu Biro bye ari kumwe n’umukunzi we witwa Portia.

Yamwakiriye ku masaha agana nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Kamena, 2022

Ku wa Kabiri taliki 07, Kamena, 2022 nibwo ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirenteyavuze ko kiriya kigo kizaba ahantu hakwiye ho kwigira imibereho y’ingagi no kumenya uko zashyirirwaho ingamba zo kuzirinda mu gihe kirekire kizaza.

- Advertisement -

Ijambo rya Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ryagarutse ku kamaro ko gukora ubushakashatsi kuri ziriya nyamaswa zahoze ziri mu mubare w’izari zigiye gucika ku isi iyo Leta y’u Rwanda itiga uburyo bwo kuzirinda ba rushimusi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye DeGeneres n’abandi bashyitsi bari baje muri uriya muhango ko Perezida Kagame yamutumye kuza kubashimira kubera uruhare bagize mu gutuma ingagi zo mu Birunga by’u Rwanda zibaho neza kandi ntibirangirire aho ahubwo bakubaka n’ikigo cyo gukomeza kwiga uko zabungwabungwa kurushaho.

Yabakiriye mu biro bye kuri uyu wa Gatatu

Minisitiri w’intebe niwe wafunguye iki kigo…

Ikigo Kiga Iby’Ingagi Kizadufasha Kuzikorera Igenamigambi- Min W’Intebe Dr Ngirente

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version