Bidasubirwaho Sadio Mané Yagiye Muri Bayern Munich

Umwe muri ba rutahizamu bakomeye ku isi witwa Sadio Mané yarangije kujya muri Bayern Munich nyuma y’igihe kinini yari amaze muri Liverpool.

Yameye kujyayo nyuma yo kwemeranya ko agurwa kuri Miliyoni £35.

Ubuyobozi bwa Bayern  bwabanje kumushaka ngo bwishyure Miliyoni £25 arabyanga, buzamuye kuri Miliyoni £30 nazo azitera utwatsi.

Nyuma rero ubuyobozi bwa Liverpool bwemeye kwakira Miliyoni £35 kugira ngo bumureke ajya muri Bayern Munich, iyi ikaba ari yo kipe ya mbere muri Shampiyona y’u Budage yitwa Bundesliga

- Advertisement -

Ikinyamakuru  cyo mu Budage kirwa BILD kiviga abo muri Liverpool hari andi mafaranga bishakaga ko atangwa kuri Sadio  Mané  kandi menshi ariko abo muri Bayern Munich babiganiraho n’abo baza kumvikana kuri ariya mafaranga.

Mane  avuye muri Liverpool atsinze ibitego 120 mu mikino 269 yakiniye iri kipe iri mu zikomeye muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Avuye muri Liverpool ayitsindiye ibitego 120

Umunyamakuru ukora Siporo witwa Fabrizio Romano aherutse gutangaza ko Sadio yasinyanye amasezerano na Bayern yo kuzayikinira mu myaka itatu.

Umugabo ushinzwe guteza imbere imibereho y’abakinnyi muri Bayern witwa Hasan Salihamidzic niwe iyi kipe icyesha kuba Sadio Mané yayigiyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version