RDB Yahawe Umuyobozi Mushya Ushinzwe Ubukerarugendo

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ni uko uwari ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, witwa Ariella Kageruka asimburwa na Madamu Michaella Rugwizangoga.

Michaella Rugwizangoga yari asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda. Ni umuhanga mu bintu bitandukanye birimo gukora no gukurikirana imishinga no kuyibyaza umusaruro, ibyo mu Cyongereza bita Strategic planning, project management ndetse na  product development.

Michaella Rugwizangoga asanzwe ari n’umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi muri World Economic Forum.

Umwanya yahawe wari usanzwe uyoborwa muri iki gihe na Ariella Kageruka wari umuyobozi w’umusigire kuko Inama y’Abaminisitiri itari yamwemeje mu buryo bwa burundu kuri uyu mwanya.

- Advertisement -
Ariella Kageruka

Yawugiyeho asimbuye by’agateganyo Belise Akaliza usigaye ahagarariye mu Rwanda  Ikigo Nyafurika cyo kwita ku binyabuzima biba mu byanya bikomye kitwa Africa Wildlife Foundation.

Belise Akaliza

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version