Biden Agiye Kuzibukira Ibyo Kwiyamamaza

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere Joe Biden azatangaza ko yakuyemo kandidatire ye nk’Umudemukarate uziyamamariza kuyobora Amerika.

Biden avuga ko azakomeza kuyobora Amerika kugeza iyi manda irangiye ariko ko ataziyamamariza kuyobora indi.

Mu Ugushyingo, 2024 nibwo hazaba amatora ya Perezida ngo hatorwe uzakomeza kuyobora Amerika mu yindi manda y’imyaka ine.

Iyi manda Biden yayiyoboraga nyuma yo gutsinda Donald Trump mu matora yabaye mu mwaka wa 2020.

Ibiro bya Biden biri gutegura imbwirwaruhame azageza ku baturage ikubiyemo ubwegure bwe ku mukandida w’Abademukarate mu matora ari imbere.

Icyakora Biden ngo ntazashyigikira umwungirije ari we Madamu Harris Kamala ngo yiyamamaze ku mwanya wo kumusimbura.

Joe Biden arateganya kuzabwira abagize Ihuriro ry’Abademukarate ko afunguriye abandi urubuga rwo gutanga kandidatire ku  mwanya yari amaze iminsi ashaka kuzongera kwiyamamariza.

Twabibutsa ko uyu mugabo w’imyaka 81 y’amavuko aherutse gutangaza ko uretse Imana yonyine ari yo yamubwira kureka kwiyamamaza akabyemera.

Naramuka atangarije bagenzi be bo mu ishyaka rye ko atakiyamamaje, azaba abafunguriye amarembo yo gutanga kandidatire bityo na Madamu Harris Kamala abyungukiremo.

Amwe mu mazina ahabwa amahirwe yo kuziyamamaza ni  Guverineri wa California witwa Gavin Newsom, Guverineri wa Michigan witwa Gretchen Whitmer, Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ubwikorezi witwa  Pete Buttigieg na Visi Perezida Harris Kamala.

Abandi bavugwaho kugira akayihayiho ko kwiyamamariza kuyobora Amerika ni Guverineri wa Leta ya  Kentucky witwa Andy Beshear na mugenzi we uyobora Leta ya Pennsylvania witwa Josh Shapiro.

Abazitabira ariya matora bazareba niba buri wese mu biyamamaje afite ibisabwa ngo yemezwe, nibigaragara ko batayujuje hazarebwa niba hazaba andi matora yo kureba niba ntawahabwa ayo mahirwe hashingiwe ku zindi ngingo.

Iyi mikorere yashyizweho ku bwumvikane hagati y’Abademukarate b’ibigugu nka Nancy Pelosi wahoze uyobora Inteko ishinga amategeko, Barack Obama wayoboye Amerika na Chuck Schumer wahoze ayobora Sena.

Ubwumvikane ku ngingo y’uko Biden ahagarika kuziyamamaza yagezweho nyuma y’uko bigaragaye ko hari ikibazo afite cyo guhuza ibitekerezo neza ku buryo yatanga ingingo ifatika yamuhesha amajwi mu Banyamerika.

Kuba Biden yaratangaje ko atazashyigikira Visi Perezida we, umugore wa mbere wirabura wageze kuri uyu mwanya, ni ikintu bamwe bagaye.

Abakigaye bavuga ko kumushyigikira byari bube ikimenyetso cyiza cyerekana ko Amerika y’ubu itandukanye n’iya kera ku byerekeranye no guha amahirwe abayituye bose nta vangura.

Icyakora abari ku ruhande rwa Harris Kamala bavuga ko naramuka yemerewe kwiyamamaza afite amahirwe yo kuzahatambukana umucyo.

Bavuga ko niyo Biden atamufasha, ashobora kwihihibikanira akabona uburyo bwo kwiyamamaza kandi akaba yanatsinda.

Abademukarate b’abakire bavuga ko amafaranga yabo akwiye guhabwa umuntu uziyamamaza neza, agashobora kwemeza Abanyamerika ko kumutora byabagirira akamaro.

Kugeza ubu hari miliyoni ziri hagati ya $200 na miliyoni $300 zateguwe kugira ngo zizafashe umukandida Biden kwiyamamaza.

Uko bimeze kose ariko bizakenerwa ko ayo mafaranga yongerwa ubwo hazaba habonetse undi mukandida ushobora kuzakenera menshi mu kwiyamamaza kwe.

Abakurikiranira hafi imikorere y’ishyaka ry’Abademukarate bavuga ko ubwo umukandida azaba yamaze kwemeranywaho, hari andi mafaranga azaboneka binyuze mu mpano zizatangwa n’abandi baherwe bashyigikiye iri shyaka.

Mu nama yaguye y’Ishyaka ry’Abademukarate hazaganirwamo nonane ejo hazaza haryo.

Izaganirirwamo n’uburyo abarigize bazahangana na Donald Trump uherutse kwemezwa n’aba Republican ngo azabahagararire mu matora.

Uyu aherutse kurusimbuka ubwo yaraswaga n’umusore w’imyaka 20 akamuhusha.

Isasu ryamufashe ugutwi riraguhushura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version