Pasiteri Mpyisi Yasize Yanditse Igitabo

Muri Kaminuza ya UNILAK haraye yamurikiwe igitabo Pasiteri Ezra Mpyisi yasize yanditse yise ‘Inkomoko y’ibyiza byose: Imana’. Uyu mukambwe aherutse gutabaruka afite imyaka irenga 100.

Hagati aho kandi uyu munyabwenge u Rwanda rwabuze yasize ashinze n’ishuri rya Bibiliya yise Pasitor Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation” (PEMBE).

Mpyisi yasize hari imirimo yari yaratangije ariko atabaruka atayigejeje ku ndunduro, iyo ikabamo n’iryo shuri.

Abo mu muryango we n’inshuti zabo bahise biyemeza gukomeza kuyiteza imbere mu rwego rwo gusigasira umurage we.

Igitabo Mpyisi yanditse yacyanditse abisabwe na bamwe mu bakunzi be barimo n’abo yigishije amasomo ya Bibiliya.

Gikubiyemo inyigisho z’ingenzi zifasha umusomyi kwimenya, akamenya Imana n’umugambi imufitiye mu buzima bwe.

‘Inkomoko y’Ibyiza Byose: Imana’

Ibikorwa by’ishuri rya Bibiliya rya PEMBE bizibanda ku gushyiraho ubufatanye n’imiryango itandukanye ishingiye ku madini kugira ngo ibashyigikire mu kugura Bibiliya no kuzikwirakwiza mu mashuri n’amatsinda yifuza kwiga Bibiliya.

Hateganyijwe kandi ko hazashyirwamo ikigega gitera inkunga uburezi bw’abana bo mu miryango itishoboye kugira ngo bashobore kwiga.

Gerald Mpyisi umuhungu wa Pasiteri Ezra Mpyisi akaba ari na we mukuru ushinzwe gusigasira ibyo Umuryango PEMBE wagezeho akangurira Abanyarwanda kumenya ibyo Bibiliya yigisha, bakamenya Imana.

Gerald Mpyisi( Ifoto@Igihe.com)

Avuga ko bamaze amezi ane bategura kumurika kiriya gitebo ndetse n’itangizwa rya ririya shuri.

Ati “Ni umunsi w’umunezero wacu kandi bikaba no ku bantu bose bakundaga Mpyisi. Twese twifuzaga ko umurage yasize w’ibyo yakoraga bishimwa na benshi uzahoraho, nkatwe rero abamukomokaho n’izindi nshuti ze byatunejeje kugira ngo dushobore kwerekana PEMBE, kandi n’abifuza kumenya amakuru y’umuryango arenzeho bakaba basura urubuga rwayo pasiteriezrampyisifoundation.org.’’

Ezra Mpyisi yatabarutse amaze guha abantu Bibiliya 1300. Umuryango yasize ashinze nawo uvuga ko uzakomeza muri uwo mujyo kandi warabikomeje kuko kugeza ubu umaze guha abantu izindi Bibiliya 700.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version