Inama Ni Uko Abanyarwanda Batanywa Inzoga Na Nkeya- Min Nsanzimana

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko uburyo bwiza bwo kutagirwaho ingaruka n’inzoga ari ukutanywa na nkeya. Yabivugiye mu gikorwa cyo kurangiza ukwezi inzego z’ubuzima na Polisi y’u Rwanda bafatanyijemo mu bukangurambaga ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira mu bana.

Dr. Sabin Nsanzimana wari umushyitsi mukuru mu kurangiza uko kwezi mu bikorwa byakorewe mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ikibazo cy’inzoga kitagarukira mu gutuma inyama z’umubiri w’umuntu zirwara gusa, ahubwo bituma n’ubukungu bw’umunywi budindira.

Yavuze ko uretse za cancers zifata umwijima, igifu n’ibindi bibazo by’ubuzima, ikindi kibazo kigendana no kunywa cyane kandi kenshi ari ugusesagura amafaranga yagombye kuzatabara umuntu ejo hazaza.

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Nsanzimana avuga ko hari ibipimo mpuzamahanga bya OMS bivuga ko umugore unyweye inzoga mu rugero anywa icupa rimwe cy’inzoga ku munsi rifite sentilitiro 33.

Umugabo we ngo ashobora kunywa amacupa abiri buri rimwe rifite ziriya sentilitiro ku munsi.

Icyakora Minisitiri w’ubuzima avuga ko ikibazo gikunze kubaho ari uko buri muntu usanzwe anywa inzoga, avuga ko ari we ugena igipimo atarenza.

Aha ngo niho hava ikibazo cyo kumenya igipimo nyacyo abantu muri rusange batagomba kurenza.

Nka Minisitiri w’ubuzima, atanga inama y’uko mu rwego rwo kwirinda ibibazo ibyo ari byo byose inzoga zitera, ibyiza ari uko abantu bareka kunywa na gake.

Ati: “ Nsanga icyaba cyiza ari uko abantu batanywa na gake”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko iyo Polisi ibuza abantu kunywa inzoga iba itagamije ko abazabirengaho bazafungwa ahubwo ko ari uburyo bwo kubarindira ubuzima.

Ati: “ Icyo Polisi ivuga ni uko abantu batagomba kurenza urugero. Inzoga si iz’abato ariko n’abakuru ntibakwiye kurenza urugero”.

Ku byerekeye ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda yakoranaga n’inzego z’ubuzima, CP Kabera yavuze ko babikoze mu rwego rw’ubufatanye bugamije imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange n’iy’abana by’umwihariko.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye nawe yashimye ubufatanye bw’inzego zose muri buriya bukangurambaga.

Ati: “ Ubu bufatanye bwabaye intangarugero mu kubungabunga umutekano no guharanira imibereho myiza y’abaturage”.

IGP Namuhoranye avuga ko inzoga zidakwiye guhabwa intebe mu mibereho y’Abanyarwanda

Nawe yagarutse ku kibazo cy’ubusinzi kimaze iminsi kivugwa ndetse giherutse kugarukwaho na Perezida wa Repubulika.

Yasabye abayobozi bari aho gukomeza kurwanya ubusinzi mu rubyiruko kandi ‘buri wese akaba ijisho rya mugenzi we’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version