Biden Arashaka Miliyari $100 Zo Kurwanya Putin Na Hamas

Mu Biro bye bita Oval Office, Perezida w’Amerika Joe Biden yaraye agejeje ijambo ku Banyamerika ababwira ko Amerika idashobora kureka ngo Putin akore uko yishakiye kandi ngo  ibi ni ko bimeze no kuri Hamas.

Ati: “ Ntidushobora kureka abakora iterabwoba nka Putin na Hamas ngo bidegembye.”

Yaboneyeho gusaba Inteko ishinga amategeko ya Amerika gutora umushinga wemerera Guverinoma ya Biden ingengo y’imari ya Miliyari $100 zo gufasha Ukraine kurwana na Putin kandi zigafasha na Israel kurwana na Hamas.

Icyifuzo cye ariko gishobora kuzahura n’imbogamizi kubera ko hari Abasenateri bo mu ishyaka ry’Aba ‘Republicans’ batavuga rumwe n’irye( Democrats) batangaje ko batabimushyigikiyemo.

- Advertisement -

Mu Ntebe y’Umukuru w’Amerika bita Resolute Desk, Biden yavuze ko n’ubwo ibya Putin bitandukanye n’ibya Hamas byombi iburebeye mu gihe byabereye n’aho byabereye, ariko ngo intego ni imwe, iyo ikaba iyo gukwiza iterabwoba ku isi.

Ni iterabwoba avuga ko rigamije ‘kunegekaza Demukarasi y’Umuturanyi.’

Kuri Biden, ntiwakubita Hamas ngo usige Putin kuko nawe aramutse ahawe rugari yakorwa nk’ibyo ikora.

Mu ijambo ry’iminota 15, Biden yavuze kandi ko undi mwanzi Israel isangiye na Ukraine ari Iran.

Avuga ko Iran ifasha Uburusiya mu ntambara na Ukraine kandi igafasha na Hamas guteza ibibazo mu Burasirazuba bwo  Hagati.

Yavuze ko ibyo byose Iran izabibazwa.

Biden asaba Inteko ishinga amategeko kumuha Miliyari $100 akazisaranganya mu buryo bukurikira:

Miliyari $60 zizahabwa Ukraine ngo ihangane n’Uburusiya, izindi miliyari $14 zihabwe Israel mu ntambara na Hamas, izindi miliyari $10 zikoreshwe mu gutanga ibiribwa n’imiti ku bavanywe mu byabo nizo ntambara, hanyuma andi angana na miliyari $7 ashyirwe mu bikorwa by’Amerika byo kurinda amazi y’Inyanja Ubushinwa buhuriraho na Taiwan, ahitwa Indo- Pacific.

Biden asaba Abasenateri kurenga ibibatanya mu myumvire ya Politiki y’ibibera muri Amerika ahubwo bakumva ko amafaranga abasaba ari ayo gutuma igihugu cyabo gikomeza kuba igihangange binyuze mu kudatererana abakiyunzeho muri iki gihe basumbirijwe n’abo yita ‘abanzi ba Demukarasi’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version