Rwanda: Irushanwa Nyafurika Ry’Abagore Muri Basket Riragarutse

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera  irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika mu cyiciro cy’abagore.

Ni irushanwa rizaba mu minsi umunani iri imbere.

Iri rushanwa riherutse guhindurirwa izina, riva ku izina rya  ‘Africa Zone 5 Women’s Club Championship’, ryitwa ‘FIBA Africa Women Basketball League Qualifiers 2023’.

Izi mpinduka zabaye  nyuma y’uko impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), ihisemo kurihindurira inyito bisanisha n’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League), rimaze imyaka itatu rikinirwa kuri uyu mugabane.

- Advertisement -

Icyahinduwe ni izina ariko imikinire yaryo ntiyahinduwe kuko amakipe abiri azitwara neza, ubwo ni azakina ‘Final’, azahita abona itike yo gukina iyi mikino ya “FIBA Africa Women Basketball League’, izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17, Ukuboza, 2023.

Ikindi ni uko hari imikino yahinduriwe amataliki izaberaho kuko iyagombaga kuba tariki ya 21-28 Ukwakira 2023, yimuriwe tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023.

APR WBBC ihanganye na REG WBBC

Umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard yabwiye Kigali Today ko guhindurirwa amatariki byatewe n’uko barebaga ku bijyanye n’ibikorwa remezo (ibibuga), bifuza kuzakoresha igihe bizaba bihari, cyane cyane BK ARENA kuko bifuzaga ko yazaberamo imikino ya nyuma.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 aturutse mu bihugu bitandatu, u Rwanda ruzaserukirwa na APR WBBC yatwaye Igikombe cya Shampiyona cya 2023 ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri.

Andi makipe arimo Vijana Queens na JKT Stars (Tanzania), Nile Legends (Sudani y’Epfo), JKL Lady Dolphins na UCU Lady Canons (Uganda), Kenya Ports Authority na Zetech University (Kenya) na Gladiators (Burundi).

REG na yo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa

Ubwo APR W BBC yaherukaga kwitabira imikino y’Akarere ka gatanu, ‘Zone V Preliminaries Women Club Championship’, yabereye muri Tanzania kuva tariki 26 Nzeri kugeza 1 Ukwakira 2022, yegukanye umwanya wa gatatu itsinze REG BBC na yo yo mu Rwanda amanota 42-39.

Iki gikombe cyegukanywe na Alexandria Sporting Club (ASC) yo mu Misiri, itsinze Kenya Ports Authority (KPA) ku mukino wa nyuma ku manota 78-67.

Kwegukana umwanya wa gatatu kwa APR, byayihesheje kwitabira imikino nyafurika ya FIBA Women Champions Club 2022 yabereye i Maputo muri Mozambique kuva tariki 9-17 Ukuboza 2022, aho yasoreje ku mwanya wa munani mu makipe 10, yitabiriye.

APR WBBC

Ku bijyanye n’imyiteguro ku makipe azahagararira u Rwanda, REG WBBC ndetse na APR WBBC bo bakomeje imyitozo.

Imikino y’amajongorora yose izabera mu nzu y’imikino ya LDK Gymnasium.

Ifoto@Flickr:KigaliToday

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version