U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Nyafurika Kita Ku Mboga N’Imbuto

Abitabiriye Inama yari imaze iminsi itatu yiga uko hatezwa imbere ibikoresho byakwifashishwa mu gukonjesha ibiribwa, imiti ndetse n’inkingo muri Afurika bemeranyije Miliyari zirenga 25 Frw zo kuzubaka mu Rwanda Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa.

Ni ikigo bita Africa Center of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain/ACES.

Kizubakwa ku nkunga ya Guverinoma y’Ubwongereza, u Rwanda rwo rukaba rwaratanze hegitari 200 zizububakwaho iyo inzu nini izaba irimo ikoranabuhanga mu gukonjesha ibiribwa n’imiti.

Kiriya kigo kizubakwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri mu Rubirizi mu Karere ka Kicukiro.

- Advertisement -

Kizaba  icyicaro gikuru muri Afurika ariko muri Kenya naho hari kubakwa ishami ryacyo.

Ubushakashatsi buzakorerwa muri iki kigo,  buzaha abahanga amakuru y’ingenzi mu kumenya uko imboga n’imbuto byabungabungwa hifashishijwe imashini zikonjesha zitarekura imyuka ya Hydrofluorocarbures (HFCs), izwiho kwangiza akayunguruzo k’izuba (Ozone).

Nicyuzura kizaba gifite ahateganyirijwe abahanga mu by’ikoranabuhanga mu buhinzi bazajya baza kwerekanira ibyo bahanze, harebwe niba byujuje ibisabwa mbere y’uko byemezwa ngo bitangire gukoreshwa mu rwego nyafurika.

Hari gahunda y’uko iki kigo kizagira amashami mu cyaro cy’u Rwanda kugira ngo akamaro kacyo kegerezwe abahinzi.

Mu buhinzi bw’imboga n’imbuto hakunze kwangirika umusaruro mwinshi kandi wari buzagirire benshi akamaro.

Biterwa ahanini n’imbogamizi zo kutabona ibikoresho byo kwifashisha muri iyo mirimo yose, abahinzi ntibagire ubumenyi bw’ibanze bujyanye n’uko bashobora gufata neza umusaruro wabo.

Ingaruka zabyo ni uko hagati ya  30%-50% by’umusaruro byangirizwa n’ubushyuhe bwinshi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko kubura uburyo bwo gukonjesha bituma hangirika toni miliyoni 526 ku mwaka.

Avuga ko ibi ari ibiribwa bishobora guhaza abantu miliyari imwe mu gihe cy’umwaka.

Ati “Ntabwo icyo ari igihombo mu bukungu bw’abahinzi gusa ahubwo bigira uruhare mu kwanduza amazi ndetse no kugira uruhare mu kohereza imyuka yangiriza ikirere.”

Mujawamariya agaragaza ko uriya mushinga uje mu gihe ubukene buterwa no kubura uburyo bwo gukonjesha bwazamutse ku kigero cya 15% mu 2020; akongeraho ko  nta gikozwe ngo ibi bigabanuke, abaturage bagera kuri miliyari 1, 220 bazagerwaho n’ingaruka z’iki kibazo.

Kuri we, ngo kugira ngo ibi bigabanuke ni ngombwa ko abantu bahangana n’iki kibazo hifashishijwe udushya tw’ikoranabuhanga, imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi ndetse n’uburyo bufatika bwo kuyitera inkunga.

Ni inama yari imaze iminsi itatu baganira uko kiriya kigo cyazagirira Afurika yose akamaro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version