Biden Yakuriye Inzira Ku Murima Abamusaba Kutiyamamaza

Joe Biden yabwiye ABC News ko abamusaba kuva ku butegetsi bataramuha impamvu nyazo zo kubikora.

Abanyamakuru bavuga ko yakoresheje kiriya kiganiro mu rwego rwo gutuma abamusaba kwegura bacisha macye.

Biden yabikoze mu rwego rwo kubwira Abanyamerika ko afite imbaraga ndetse ko nibamutora ntacyo bazicuza.

Ati: ” Buri munsi nkorerwa isuzuma ryo kureba uko ubwenge buhagaze”.

Yabwiye umunyamakuru wa ABC News witwa George Stephanopoulos ko ku myaka ye 81 y’amavuko agifite ubushobozi bwo gutekereza no kuyobora igihugu.

Ati: ” Nemera ko muri iki gihe nta muntu ufite ubushobozi bwo gutegeka Amerika utari njye”.

Icyakora uwakumva uko Biden yasubizaga, ntiyabura kuvuga ko yari afite ibisubizo busobanutse kandi byumvikana kurusha uko yabitanze mu kiganiro mpaka yagiranye na Trump mu gihe gito gishize.

Uyu mukambwe aherutse no kwerurira CNN ko nawe yemera ko atitwaye neza muri kiriya kiganiro mpaka ariko akavuga ko ntawe uzamutwara umwanya w’Umukuru w’igihugu.

Yunzemo ko uretse Imana yonyine nta kindi cyamubuza kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Na mbere y’uko Biden abazwa iby’uko adafite ubushobozi buhagije mu mutwe bwo gukomeza kuyobora Amerika, hari abanyamakuru bari barabikomojeho.

Mu mateka y’Amerika, Biden niwe mukuru w’iki gihugu wakiyoboye akuze cyane kuko ubu afite imyaka 81.

Theodore Roosevelt niwe wabaye Perezida wa Amerika wagiye ku butegetsi akiri muto kuko yari afite imyaka 42 y’amavuko.

Roosevelt yari asimbuye William McKinley wari wishwe.

Joe Biden yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2020 afite imyaka 78.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version