Kagame Yageze Mu Bugesera Aho Aterejwe N’Ibihumbi Byinshi

Paul Kagame yageze mu Karere ka Bugesera ahitwa Kindama mu Murenge wa Ruhuha aho ari bwiyamamarize mu kanya gato kari imbere.

Ubwo yaherukaga kwiyamamaza, yari ari mu Karere ka Kirehe.

Icyo gihe yavuze ko ibyago u Rwanda rwagize ari uko rwayobowe n’abayobozi b’abapumbafu.

Icyakora yavuze ko u Rwanda rw’ubu rufite amahirwe yo kuyoborwa n’abantu batari abapumbafu.

Akarere ka Bugesera kari mu Turere dufite iterambere rinini kuko kari no kubakwamo ikibuga cy’indege kinini kitwzweho kuzaba irembo rigari u Rwanda ruhuriramo n’amahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version