Bill Gates Yatanze Miliyoni $120 Zizafasha Ibihugu Bikennye Kubona Umuti Wa COVID-19

Bill & Melinda Gates Foundation yatanze miliyoni $120, muri gahunda izatuma ibihugu bikennye byoroherwa no kubona umuti wa Molnupiravir utanga icyizere ku korohereza abarwaye COVID-19, umunsi uzaba wemejwe.

Ni amafaranga azatangwa mu gushyigikira ibigo bikora imiti, kugira ngo bibashe gukora myinshi ishingiye kuri Molnupiravir yakozwe n’inganda za Merck & Co na Ridgeback Biotherapeutics zo muri Amerika.

Izaba ari imiti imenyerewe nka ‘generics’ usanga inahendutse kurushaho, kuko ikorwa n’ibigo bitandukanye n’icyawukoze bwa mbere, ariko iby’ibanze biyigize bikaba bimwe. Itandukanye n’imiti yakozwe bwa mbere yo izwi nka ‘princeps’ mu Gifaransa cyangwa ‘brand names’ mu Cyongereza.

Merck iheruka gutangaza ko igerageza ku binini bya Molnupiravir ryatanze icyizere ko bishobora kugabanyiriza uwanduye COVID-19 ibyago byo kuremba kuri 50%.

- Advertisement -

Yahise isaba Urwego rugenzura imiti n’ibiribwa muri Amerika (US FDA) uburenganzira bwo kuba wakoreshwa mu buryo bw’ubutabazi, buzwi nka Emergency Use Authorization (EUA). Isesengura rya US FDA rirakomeje.

Melinda French Gates yavuze ko kugira ngo COVID-19 ihagarare bisaba ko umuntu wese, hatitawe ku mikoro, agerwaho n’ibikoresho by’ubuvuzi byagenewe gutabara ubuzima.

Ati “Nyamara ukuri kubabaje ni uko ibihugu bikennye byagiye bitegereza ibintu byose uhereye ku bikoresho bifasha umuntu kwirinda kugeza ku nkingo. Ntabwo ibyo bikwiriye.”

“Inkunga y’uyu munsi izatuma abaturage bo mu bihugu byinshi bagerwaho n’umuti utanga icyizere wa Molnupiravir, ariko ntabwo ariho bikwiye kurangirira – dukeneye ko n’abandi baterankunga barimo imiryango na za guverinoma, kugira icyo bakora.”

Niyemezwa, Molnupiravir izaba umuti wa mbere unyuzwa mu kanwa abarwayi bahabwa bataha, ugiye gukoreshwa mu kuvura abafite ibimenyetso COVID-19.

Ni uburyo bworoshye, kuko ubusanzwe imiti nyinshi inyuzwa mu nshinge, mu mitsi.

Ni umuti witezweho gufasha cyane mu kugabanya abantu baremba cyangwa bahitanwa na COVID-19.

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Ibyorezo (Africa CDC), Dr John Nkengasong, yavuze ko iki kigo n’Ubumwe bwa Afurika bakomeje gukurikiranira hafi ibijyanye na Molnupiravir.

Ati “Kugira ngo Afurika itazasigara inyuma, twakoranye na bagenzi bacu muri Bill & Melinda Gates Foundation ku buryo bafashamo umunsi inzira zose z’ubugenzuzi zizaba zarangiye, umuti bikemezwa ko ushobora gukoreshwa ku isi yose.”

Uyu muryango watangaje ko wamaze gutanga ubunararibonye n’inkunga ikenewe ku bigo bikora imiti ya ‘generics’, harimo miliyoni $1.3 yahawe Medicines for All Institute (M4ALL) na Kaminuza ya Manchester byo kunoza uburyo budahenze bwo gukora imiti kandi ikaboneka ari myinshi.

Izindi nganda nyinshi ngo zikomeje gukurikiranira hafi, ku buryo uriya muti niwemezwa zizahita zitangira kuwukora.

Uyu muryango kandi ngo watanze miliyoni $2.4 zo gufasha izo nganda kwitegura zigasaba uburenganzira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), zigatangira akazi umunsi uburenganzira buzaba bwabonetse.

Bill Gates yahishuye ko Merck yatangiye ibiganiro n’izindi nganda ku buryo uriya muti waboneka mu buryo bworoshye kandi ari mwinshi.

Ati “Twishimiye gukorana n’iyi gahunda igamije kugira ngo umuti uhenduke kandi ubashe kugera no ku bihugu bikennye.”

Uwo muti unyuzwa mu kanwa wakorewe kuvura ibicurane, uza guhabwa ubushobozi bwo kuyobya virus itera COVID-19 ku buryo itabasha gukwirakwira mu ngingo zituma umuntu azahara.

Mu igerageza, Merck na Ridgeback Therapeutics byasesenguye ibipimo by’abantu 775 barimo kimwe cya kabiri bahawe Molnupiravir mu minsi itanu – inshuro ebyiri ku munsi – abandi bahabwa ikinini kidafite ubushobozi (placebo).

Bose byari byaremejwe ko banduye COVID-19 ndetse banagaragaza ibimenyetso.

Byaje kugaragara ko mu barwayi bahawe Molnupiravir, 7.3 ku ijana bajyanywe mu bitaro kugeza ku munsi wa 29, ugereranyije na 14.1 ku ijana mu batarafashe uriya muti. Bigaragaza ko ibyago byo kuremba byagabanyutseho 50%.

Muri babantu batafashe umuti kandi hapfuyemo umunani, mu gihe mu bafashe biriya binini nta wapfuye.

Imibare y’ibanze igaragaza ko kiriya kinini gikora neza kuri virus yihinduranyije ya Delta, kandi nta mpungenge giteye ku buzima.

Ibipimo by’igerageza ngo byarigaragaje cyane ku buryo barihagaritse ritarangiye.

Merck iheruka kuvuga ko iteganya gukora ibinini miliyoni 10 bya Molnupiravir kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2021. Ni ukuvuga ko habonetse inganda nyinshi zikora uriya muti mu buryo bwa generic, warushaho kuboneka ku isoko kandi uhendutse.

Bill & Melinda Gates Foundation iheruka no gutanga amafaranga menshi yafashije mu kugabanya ikiguzi no kongera uburyo abantu bagerwaho n’imiti irimo dolutegravir, ifasha mu kugabanya ubukana bwa virusi itera sida, HIV.

Uwo muryango watangaje ko inkunga nshya watanze yiyongera kuri miliyari $1.9 zashyizwe mu kurwanya COVID-19 kuva yatangira, mu bikorwa byo kugura inkingo, ubuvuzi, ibikoresho bipima virus itera iyo ndwara no kugeza ibikoresho aho bikenewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version