Bimwe Mu Bibazo Byugarije Ubuzima Bw’Umwana N’Umubyeyi Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, mu gihe imibare yerekana ko hari ibibazo birimo kugwingira bikomeje kugaragara kandi bidindiza iterambere ry’igihugu.

Guhera kuri uyu wa 15-26 Ukuboza 2021, nibwo ubwo bukangurambaga buzakorwa mu nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duhagurukire kurandura imbasa, dukingiza abana bacu, duhashya n’ibibazo bibangamiye ubuzima bwacu”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko iki cyumweru kibayeho mu gihe imibare igaragaza ko ku rwego rw’igihugu hakiri ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’umubyeyi n’umwana. Yari kuri Televiziyo y’igihugu.

Ati “Turacyafite ababyeyi batabasha kuringaniza urubyaro uko igihugu kibyifuza, kuko mu bipimo byakozwe n’ikigo cya leta gishinzwe ibarurirshamibare twasanze ababyeyi nibura 58% ari bo babasha kuringaniza urubyaro bikwiriye, kandi twagombye kuba dufite imibare irenzeho. Abo ni abakoresha uburyo dukunze kwita bwa kizungu, ariko iyo ushyize hamwe uburyo bwose buhari bagera kuri 64%.”

- Kwmamaza -

Imibare yatangajwe mu 2020 yerekanye ko mu Rwanda umugore umwe nibura abyara abana 4.2, imibare yanagaragaye mu 2015. Gusa yamanutse ivuye ku bana 6.1 ku mugore umwe mu mwaka wa 2005.

Dr Ngamije yakomeje ati “Ikindi, imibare yatugaragarije ko tugifite ikibazo cyo kugwingira kw’abana bafite munsi y’imyaka itanu, aho 33% twasanze bafite icyo kibazo ndetse 8% bo bakaba bafite n’ikibazo cy’ibiro bikeya, bitajyanye n’imyaka cyangwa igihagararo baba bafite.”

Imibare yatangajwe mu 2020 yerekanye ko ibipimo by’abana bagwingiye byageze kuri 33% bivuye kuri 38% mu myaka itanu ishize.

Mu buryo bwihariye, imibare igaragaza ko igipimo mu cyaro kiri kuri 36 % mu gihe mu mijyi cyari kuri 20 ku ijana.

Ibyo bipimo kandi bigenda bizamuka uko imyaka yigira hejuru, kuko biri kuri 40% mu bana bafite amezi hagati ya 24-35.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Ikindi kibazo cyagaragaye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe, ababyeyi ntabwo babasha kwisuzumisha iyo batwite ku gipimo dushaka. Turacyafite 44% basuzumwa nibura kane igihe batwite, twakagombye kuba dufite umubare uri hejuru kugeza kuri za 80% nk’uko tubyifuza.”

Yavuze ko bashaka kwifashisha iki cyumweru kugira ngo bakore ubukangurambaga butuma aho ibipimo bikiri inyuma “tugerageza gutera intwambwe.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko uretse kureba uko ibibazo bireba ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bihagaze, hazanasuzumwa umusaruro w”ingamba zifatwa.

Ati “Hari intungamubiri zizatangwa muri iki cyumweru zitwa Ongera, hari ugupima abana bari munsi y’imyaka ibiri mu kureba ko batagwingiye, gukora ibikorwa by’isuku n’isukura, ibyo byose bidufasha gushyira mu bikorwa izo gahunda dukurikirana, ariko kandi bikanatwereka aho tugeze.”

“Nko gupima abana tukareba ko batagwingiye bidufasha kureba ngo ese gahunda dukora zitandukanye zo kubaha intungamubiri, zo guha abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe cya gikoma cya Shisha Kibondo, ese koko hari icyo birimo gutanga mu guhindura ubuzima bw’umwana? Iyo rero apimwe bibasha kuduha ayo makuru.”

Yavuze ko habaho no gukurikirana hakarebwa uko ababyeyi bita ku bana, niba koko babakingiza inkingo zose mu kubarinda indwara cyangwa bakabaha ibinini by’inzoka.

Imibare iheruka yerekana ko nibura abana 96% bahawe inkingo z’ibanze, mu gihe 84% ari bo bahawe inkingo zijyanye m’ikigero cy’imyaka yabo.

Gatsinzi yakomeje ati “Umwana n’iyo yarya neza ariko arwaye inzoka zo mu nda ntacyo byamumarira. Umwana ashobora kugira imirire mibi akazagira ikibazo cyo kugwingira.”

“Ibyo byose rero iyi gahunda y’icyumweru izita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi iraza kudufasha gushyira mu bikorwa iyo politiki ndetse ikanatwereka n’aho duhagaze ndetse tukongera ingufu mu byo dukora.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko bimaze kugaragara ko iki cyumweru gikozwe nibura inshuro ebyiri mu mwaka, abantu bagiye bacikanwa na serivisi zitandukanye barushaho kuzegerezwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version