Croix Rouge Yashimiwe Umusanzu Itanga Mu Guhindura Ubuzima Bw’Abaturage

Croix Rouge y’u Rwanda yashimiwe umusanzu ikomeje gutanga mu guhindura ubuzima bw’abaturage, binyuze mu kugoboka abahuye n’ibiza no gufasha mu zindi gahunda zitandukanye za Leta.

Ku wa Gatanu nibwo Croix Rouge y’u Rwanda yasoje inama ngarukamwaka ihuriza hamwe abafatanyabikorwa bayo, bakamurikirwa ibikorwa uyu muryango wakoze mu mwaka urangiye n’ibiteganywa mu mwaka ukurikira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yashimiye Croix Rouge ku buryo ikomeje kunganira Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ibiza no guhangana na byo igihe byabaye.

Yabasabye ubufatanye mu kurushaho gukumira ibiza byaba ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho y’abaturage.

- Advertisement -
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier

Bimwe mu by’ingenzi Croix Rouge y’u Rwanda yakoze mu mwaka warangiye muri Kamena 2021, byibanze ahanini mu guhangana n’ingaruka z’ikirunga cya Nyiragongo, cyatumye abantu benshi bava mu byabo no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Uretse uruhare mu kwakira abahungaga iruka ry’ikirunga no kubaha ibikoresho by’ibanze, Croix Rouge yanagize uruhare rukomeye mu kubakira abasenyewe n’imitingito yakurikiwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi.

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise, yavuze ko ibyo byose babikoze ari nako batanga umusanzu mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Haba mu kurwanya COVID-19, abakorerabushake bakomeje gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ariko noneho tunafasha abaturage bagizweho ingaruka na Guma mu rugo.”

“Ku bijyanye na Nyiragongo, mwabonye ko abaturage benshi bo mu karere ka Rubavu, hari abasenyewe n’imitingito yasatuye imihanda, inzu z’abaturage zigasenyuka, hari inzu rero 150 zubatswe, duteganya kubaka n’izindi 150 turebye abagezweho ingaruka z’icyo kirunga kurusha abandi.”

Ku bijyanye na COVID-19 kandi, uyu muryango wubatse ubukarabiro mu bigo by’amashuri bigera kuri 62 mu gihugu hose, bwatwaye miliyoni zisaga 200 Frw.

Croix Rouge y’u Rwanda kandi yageneye abaturage batoranyijwe 180.000 Frw buri muntu, yo kwifashisha mu mishinga yatoranyijwe no gukemura ibibazo by’ibanze, mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Croix Rouge ifasha abaturage guhangana n’ingaruka za COVID-19 binyuze mu kubaha amafaranga

Mukandekezi yavuze ko hari ibikorwa byinshi birimo gushyirwamo imbaraga nka gahunda y’Agasozi Ndatwa’, aho abaturage bakangurirwa ibijyaye n’isuku n’isukura.

Hari n’imishinga yo gutanga amazi meza no gufasha komite za Croix Rouge kubasha kwigira, ngo zibone ubushobozi buhagije zikoresha mu gufasha abaturage.

Muri izo gahunda harimo inzu zakira abantu zirimo kubakwa i Karongi na Nyanza.

Yavuze ko abaturage bagezwaho ibikorwa bitandukanye bakwiye kubifata neza, ntibategereze ko bazabisanirwa igihe byangiritse.

Ati “Nk’abaturage bubakirwa inzu, icyo tubasaba ni uko bagomba kumva ko inzu tubaha atari iza Croix Rouge, ni izabo. Baba bagomba kuzifata neza, kandi baravuga ngo umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza. Turabubakiye ariko n’ibindi by’ingenzi bakagenda babyishyiriraho, aho yangiritse bakaba bayisana, ntibarindire ngo ‘ya nzu yanyu yarasenyutse’.”

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise

Ngiyimbere Emmanuel wo mu Murenge wa Rubavu wubakiwe na Croix Rouge, yavuze ko ubwo ikirunga cya Nyiragingo cyarukaga, imitingito yahiritse inzu ye ikagwa hasi, atangira gukodesha mu baturanyi.

Ati “Barankoreye cyane, ntaho nagiraga ho kuba, nari narihebye nibaza ngo abana banjye bazaba he, barakoze cyane. Aho bakuye Imana izabongerere.”

Uretse kumwubakira, kimwe na bagenzibe bahawe intebe zo mu ruganiriro, ameza, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Avuga ko iyo Croix Rouge itamufasha atari kuzabasha kongera gutunga inzu.

Ni kimwe na Uzamukunda Alice n’umuryango we.

Yavuze ko ubwo imitingito yabaga inzu ye yahirimye, Croix Rouge iza kumwubakira indi none ubu ntakibunza akarago.

Yakomeje ati “Ndashima Imana ko banyubakiye inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro bahereye no kuri fondasiyo. Bampaye amasima 37 yubatse inzu, bampa imbaho, ni inzu ikomeye cyane pe! Izanshajisha mu bihe byose.”

“Bampaye ibintu byose bikenewe ku nzu, imisumari, ibigeretse no kuri ibyo ku wa 11 baramperekeje, bampa ibyo mu nzu byose byari byarangiritse birimo igitanda, matola ebyiri, ibitanda bibiri, ibikoresho byo mu nzu harimo ibikombe byo kunyweramo amazi, ndetse akarusho bampa n’ibiryamirwa birimo ibiringiti.”

Bamwe mu baturage basenyewe n’umutingito bafashijwe kongera kubona aho batura

Uretse kubakirwa, Uzamukunda yanahawe akazi nk’umuyede ku nzu ye ku munsi agahembwa 2000 Frw, ku buryo yahembwe nka 60,000 Frw kandi akaba azi ko inzu ye yubatse neza.

Ati “Ubu ndi mu nzu ndatuje, ndabashimira Imana izabahe umugisha.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Ruhamyambuga Olivier, yashyikirije ishimwe Croix Rouge y’u Rwanda, kubera ubufatanye yakomeje kugaragaza mu gukemura ibibazo bitandukanye muri aka karere.

Bibarwa ko guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, Croix Rouge y’u Rwanda yakoresheje ingengo y’imari isaga miliyari 5 Frw.

Iyi nama yahurije hamwe abafatanyabikorwa ba Croix Rouge
Croix Rouge yashimiwe ubufatanye bw’Akarere ka Rubavu nka kamwe mu two ikoreramo
Ibyishimo ni byose ku baturage basaniwe inzu
Inzu ye yasenywe n’umutingito, amazuku anatwikira umurima yahingagamo
Croix Rouge yubatse ubukarabiro bwinshi ku mashuri
Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa ba Croix Rouge
Abitabiriye iyi nama y’abafatanyabikorwa babanje kwibuka Dr Bwito Paul wari umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda, uheruka kwitaba Imana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version