Mu rwego rwo gukomeza kunganirana mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, iki gihugu cyahaye u Rwanda ibikoresho byo kwirinda kiriya cyorezo bifite agaciro ka Miliyoni 8Frw.
Birimo imiti yo gukaraba mu ntoki n’udupfukamunwa byatanzwe n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga KOICA n’Ihuriro ry’abarangije muri Kaminuza zo muri kiriya gihugu, KORAA.
Bizahabwa abanyeshuri biga mu mashuri 38 yo mu Rwanda.
Ni udupfukamunwa 2,000 n’imiti 700 yica udukoko
Abagize ihuriro KORAA barimo n’Abanyarwanda bakora mu nzego zitandukanye bihuje n’abanya Koreya mucyo bise CIAT (Capacity Improvement and Advancement for Tomorrow).
Bamwe mu bagize KORAA bagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda binyuze mu kubafasha kuzamura imibereho myiza.
Bikorwa mu buryo bwinshi burimo kubongerera ubumenyi mu ngezi zitandukanye zirebana n’imibereho myiza yabo.
Guhunda yiswe CIAT ikorera mu bihugu 60 birimo n’u Rwanda.
Kuva icyorezo COVID-19 cyagera mu Rwanda guhera muri Werurwe, 2020, Koreya y’Epfo yahaye u Rwanda inkunga ya 1,356 Frw yo kurufasha guhangana n’iki cyorezo.
Kiriya gihugu cyo muri Aziya cyahaye u Rwanda ibikoresho 102,025 byo gupima COVID-19, udupfukamunwa 109,500, imodoka imwe yifashishwa mu gusanga abaturage aho bari bagapimwa n’ibindi.
Abo muri KOICA kandi bafashije mu guhemba urubyiruko rw’u Rwanda rwitanze mu gufasha abaturage kubahiriza ingamba zafashwe na Leta mu gukumira COVID-19, baruha amafaranga y’agahimbazamusyi n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kazi karwo.
U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bishimirwa umuhati bishyira mu kurwanya ikwirakira rya kiriya cyorezo.
Muri iyi minsi ariko, ruhanganye n’ubwiyongere bwacyo butuma hari benshi gihitana ugereranyije n’ikindi gihe cyose kimaze kigeze mu Rwanda.
Abagize KORAA bavuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu bindi bikorwa bigamije iterambere ryarwo.