Bimwe Mu Byo Inkweto Z’Abagore Zifite Talo Ndende Zigaragaza

Mu gihe imyambaro y’abagore n’uburyo barimba bihinduka buri munsi bitewe n’abahanga imideli, kimwe mu byo benshi bemeranyaho ni uko kwambara inkweto zizamuye bigaragaza ko umugore runaka yifitiye icyizere, kandi akandagira agahamya!

Ni ibyasohotse mu kinyamakuru kitwa ‘Personality and Individual Differences.’

Indi ngingo abanditse biriya bemeza ngo ni uko hari umubare munini w’abagabo bemeza ko umugore wambaye inkweto zifite talon ishinze ‘agaragara neza’ kurusha uwambaye izitayifite.

Abanditse iriya nkuru bari bayobowe na Prof T.Joel Wade.

- Advertisement -

Babyanditse bashingiye ku bisubizo bahawe n’abagabo 448 babajijwe muri buriya bushakashatsi.

Ibyo babonye mu bushakashatsi bwabo ariko ntibiveba abambara inkweto ridafite talon izamuye, ahubwo bavuga ko inkweto zose mu bwoko bwazo zambarwa bitewe n’aho umuntu agiye, ibilo bye, umubyimba n’ikimero.

Bemeza ko gushyira mu gaciro mu byo umuntu yambara( harimo abagabo n’abagore) ari ingenzi kugira ngo aho aciye badasigara bibaza niba ibyo yambaye yabanje kubitekerezaho.

Ni ngombwa kuzirikana ko ibyo umuntu yambaye biba ari ibyo bya mbere bimuranga na mbere y’uko yereka abandi indangamuntu cyangwa ngo abereke ko afite cyangwa adafite ubumenyi runaka ku ngingo runaka ishishikaje.

Niyo mpamvu hari imvugo y’Abanyarwanda ivuga ko ‘uwambaye neza agaragara neza.’

Umuntu ugiye kuzamuka umusozi ntakwiye kwambara ziriya nkweto ariko ugiye mu Biro ashobora kuzambara.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version