BioNTech Yemeye Gukorera Mu Rwanda Inkingo Za Malaria n’Igituntu

Uruganda Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech) rwo mu Budage rwemeye gusuzuma uburyo rwakubakira ku ikoranabuhanga ryarwo, rugakorera mu Rwanda na Senegal inkingo z’indwara za Malaria n’Igituntu.

Ni icyemezo cyatangajwe ku munsi rwemeye ko ruzasangiza ibi bihugu bibiri ikoranabuhanga rizwi nka mRNA, ryifashishwa mu gukora urukingo rwa COVID-19 ruheruka kwemezwa nka Comirnaty, rukorwa ku bufatanye na Pfizer yo muri Amerika.

Iki kigo cyashinzwe mu 2008 cyafashe icyo cyemezo nyuma y’inama yabereye mu Budage, ihuza abayobozi bari bitabiriye indi nama izwi nka Compact with Africa, yigaga ku kuzamura ishoramari ry’abikorera muri Afurika.

BioNTech yasohoye itangazo ivuga ko umuyobozi wayo Prof. Uğur Şahin, yatumiwe mu nama na kENUP Foundation, Perezida Paul Kagame, Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen.

- Kwmamaza -

Ku murongo w’ibyigwa hariho ingingo imwe. Kuganira ku buryo bwo gushyiraho gahunda irambye yo gukorera inkingo muri Afurika.

Ni ingingo ikomeye kuko magingo aya Afurika igitumiza hanze 99% by’inkingo zose ikenera.

BioNTech yatangaje ko “yemeye gusuzuma ishyirwaho ry’uburyo burambye bwo gukora inkingo mu Rwanda na Senegal, mu kunganira uburyo zibonekamo ku bihugu bigize Afurika yunze Ubumwe.”

Yakomeje iti “Iyo nama yasorejwe ku itangazo rihuriweho rishimangira ubushake bwa BioNTech bwo gukora inkingo za mRNA hashingiwe kuri gahunda yayo yo gukora inkingo za Malaria n’Igituntu, ku mugabane wa Afurika.”

Muri Nyakanga nibwo BioNTech yatangaje gahunda yo gutangira gukora inkingo za malaria n’igituntu, icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi kikazifashisha inyungu uruganda rwabonye mu kugurisha inkingo za COVID-19.

Malaria iterwa na virus ikwirakwizwa n’imibu, yibasira cyane abatuye Afurika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu 2019 malaria yahitanye abantu basaga 400,000, abana bari munsi y’imyaka itanu bakaba bari bihariye 67%.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) giheruka gutangaza ko malaria mu mwaka wa 2020 yahitanye abantu 148, bavuye kuri 700 mu 2016. Abayirwaye mu mwaka ushize bose hamwe bageraga kuri miliyoni 1.8.

Prof Sahin yagize ati “Twiyemeje gushora imari mu bushakashatsi bugezweho no mu guhanga ibishya hagamijwe gushyigikira uburyo bwo gukora inkingo, bikiyongera ku gushyiraho ibikorwa remezo byifashishwa no kubaka ubwo bushobozi bwo kubikora ku mugabane wa Afurika.”

BioNTech yanemeye gutanga ubumenyi ku gukora imiti itandukanye ifitemo ubumenyi, irimo ivura indwara ya kanseri.

Yavuze ko ahantu ishaka kuzashyira ibikorwa byayo hazaba habangikanye n’aho WHO yatoranyije ngo hubakwe ibikorwa bijyanye n’inkingo mu Rwanda na Senegal.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwakomeje kubona ishoramari rituruka mu Budage, ko rwishimiye irigiye gukorwa mu nkingo kandi rwiteze ryinshi kurushaho.

Yavuze ko igikenewe ari uguhindura ubushake bwa politiki ibihugu bifite, mu bikorwa bibyara umusaruro ufatika.

Ati “Ubu buryo buzagira uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye byo gukora imiti muri Afurika mu myaka iri imbere.”

Yavuze ko hari abafatanyabikorwa biteguye gutuma bishoboka, barimo EU, European Investment Bank, WHO, Africa CDC n’abandi nka Mastercard Foundation na International Finance Corporation.

Yanashimiye BioNTech kuri iri koranabuhanga yabashije kugeraho n’icyerekezo ifitiye Afurika, kandi na Afurika ikaba ikeneye yane ubwo buryo.

U Rwanda rumaze iminsi mu bikorwa byo kwitegura ibi bikorwa byose, haherewe ku kubaka ubushobozi bw’ubugenzuzi bw’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version