Amerika Yishe Uwateguye Igitero Ku Kibuga Cy’Indege I Kabul

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko umugabo wateguye igitero ku kibuga cy’indege i Kabul kikagwamo abarenga 170 barimo abasirikare 13 ba Amerika, yiciwe mu gitero yagabweho hifashishijwe indege nto izwi nka ‘drone’.

Kiriya gitero cyagabwe ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, cyigambwe n’umutwe wa Islamic State Khorasan (ISIS-K). Ni umutwe w’iterabwoba washinzwe mu mpera z’umwaka wa 2014, ushingirwa mu bice bihuza Afghanistan na Pakistan.

Ku wa Gatanu Perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ijambo ryumvikanyemo uburakari, aho yarahiriye ko igihugu cye kizihorera, abagabye kiriya gitero bakabyishyura.

Mu ijoro ryacyeye, indege ya gisirikare idapfa kubonwa na za radar yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa missile ku mugabo bivugwa ko ari we wateguye umugambi wo kugaba igitero i Kabul, biza gutangazwa ko yahasize ubuzima.

- Advertisement -

Bisa n’aho Amerika yari imaze igihe imucungira hafi, kuko umuvugizi w’ingabo zayo Capt. William Urban yavuze ko bamutsinze mu misozi ya Nangahar muri Afghanistan, ari wenyine.

Yemeza ko nta wundi muntu waguye muri kiriya gitero.

ISIS-K ni umutwe uvugwaho ko ushobora kuzaba ikibazo kuri Afghanistan kuko wo utigeze ujya mu biganiro byahurije Abatalibani na Amerika i Doha muri Qatar.

Byari ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko Amerika n’abayishyigikiye bava muri kiriya gihugu.

Ni umutwe wiswe uw’iterabwoba kandi ngo ufite imbaraga, kuko hari ahantu hanini ugenzura muri kiriya gihugu n’ubwo bwose Amerika itaworoheye.

Mbere y’uko ugaba igitero giheruka ku kibuga cy’indege cy’i Kabul, hari raporo zo mu iperereza zari zimaze iminsi ziburira ko hari igitero cy’iterabwoba gishobora kuzagabwa ku bantu bari kuri kiriya kibuga, bitegura kurizwa indege ngo bahungishirizwe muri Amerika no mu bindi bihugu by’inshuti zayo.

Kugeza n’ubu kandi haracyari izindi mpungenge ko ibitero nka biriya bishobora kongera kuhagabwa.

Ikarita ya Afghanistan na drone ya MQ-9 Reaper
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version