Birababaje Kuba Ikawa Idatunze Bihagije Abayihinga: Minisitiri Dr. Mukeshimana

Nk’umushyitsi mukuru mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iri kubera mu Rwanda, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana yavuze ko n’ubwo ikawa ari kimwe mu binyobwa by’ingirakamaro kurusha ibindi ku isi, abayihinga atari bo igirira akamaro kanini.

Inama iri kubera mu Rwanda iri kwigirwamo uko abahinga ikawa bafashwa kurushaho kuyizamurira umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Mu kuganira uko abahinzi batezwa imbere, abitabiriye iriya nama bazaganira icyakorwa ngo abayihinga babone ifumbire n’ibindi nkenerwa kugira ngo yere kandi ari nyinshi.

Yitabiriwe n’abantu bo mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku isi.

- Kwmamaza -

Mu Burayi no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho banywa ikawa kurusha ahandi ku isi, sibo bahinga nyinshi.

Ibice by’Afurika bihinga ikawa nibyo binywa nke cyane.

Ahenshi ni muri Afurika no muri Aziya.

Ikindi ni uko no mu bihugu biyihinga, abenshi mu bayinywa ni abakire batayihinga.

Birashoboka ko iyi ari yo mpamvu yatumye Minisitiri Dr. Mukeshimana agira ati: “ N’ubwo ikawa iri mu binyobwa byamamaye kandi bifitiye umubiri w’umuntu akamaro kurusha ibindi mu isi, ntabwo igirira akamaro abahinzi bayo babarirwa muri za miliyoni baba hirya no hino ku isi nk’uko byari bikwiye.”

Yunzemo ko igihe kigeze ngo impande zose zikorane hagamijwe ko umuhinzi w’ikawa nawe ayinywa kandi ikamugirira akamaro kanini.

Dr. Mukeshimana avuga ko ari ngombwa ko ingo z’abahinzi b’ikawa babaho ubuzima bububahishije mu bandi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi b’ikawa muri Colombia  akaba ari nawe uyobora iri huriro jku rwego rw’isi witwa  Juan Esteban Orduz yavuze ko guhuriza hamwe abahinzi b’ikawa, abayigura, abayitunganya, abarimu n’abandi bakora mu buhinzi ari uburyo bwiza bwo kwigira hamwe uko yatezwa imbere, abayihinga nabo batibagiranye.

Orduz avuga ko gukorana hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abahinzi b’ikawa bizatuma yera ari nyinshi byungure ibihugu biyihinga kandi bihaze ibihugu binywa nyinshi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ikawa ni ikinyobwa cy’ingirakamaro haba ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse no k’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB, kivuga ko ikawa u Rwanda rwohereje hanze umwaka ushize yarwinjirije $ 105,034,794.

Inama mpuzamahanga y’abahinga ikawa iri kubera mu Rwanda yabanjirijwe n’ingendoshuri zakozwe n’abaturutse mu bindi bihugu bajya kwerekwa uko abayihinga mu Karere ka Rwamagana no mu Karere ka Gakenke babigenza.

Yitabiriwe n’abantu 1,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version