Gakenke: Abo Mu Mashuri Yisumbuye Bigira Mu Nyubako Z’Akagari

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Mubuga II Mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, buvuga ko kuva cyashingwa mu mwaka wa 1948, cyafashije benshi kugira ubumenyi bwatumye bateza n’igihugu cyabo imbere. Icyakora bavuga ko bafite ikibazo cy’ibyuma bike abana bigiramo  k’uburyo bamwe bigira mu nyubako z’Ibiro  by’Akagari.

Iki kigo giherereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke

Alexis Twahirwa uyobora iki kigo yabwiye Taarifa ko we n’abo bakorana bakora uko bashoboye bagaha abanyeshuri ibyo bakeneye.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, iki kigo cyari gifite abanyeshuri 988 barimo incuke 138.

- Advertisement -

Mu mashuri abanza higa abana  607 n’aho mu mashuri yisumbuye hakaba abanyeshuri 243.

Uyu mubare ni minini ugereranyije n’ibyumba by’amashuri kubera ko, nk’uko ubuyobozi bwa kiriya kigo bubivuga, abana bo mu mashuri y’incuke [uko ari 138]bigira mu byumba bibiri(2).

Twahirwa avuga ko hakenewe byibura nk’ibyumba bine kugira ngo bariya bana bige bisanzuye.

Abiga mu mashuri abanza bigira mu byumba 10 bakagombye kwigira mu byumba 14.

Alexis Twahirwa ati: “ Abana bigira  mu nzu mberabyombi y’Akagari. Iyo habaye inama badusaba ko tubasohora, inama yarangira bakagaruka kwiga.”

Cyubatswe mu mwaka wa 1948

Kuri we, ngo mu by’ukuri bariya bana ‘ntibiga’.

Si ibyumba byo kwigiramo bakeneye gusa, ahubwo ngo bakeneye n’ubwiherero buhagije.

Ibibazo ‘bizatangira’ gukemuka umwaka utaha…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo Bwana Jean Pierre Niyomugabo yabwiye Taarifa ko ibibazo bivugwa mu ishuri rya Mubuga II yabiganiriyeho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kandi babihaye umurongo.

Uwo murongo ni uw’uko mu mwaka wa 2023, bazatangira kubaka ibyumba bihagije bizafasha abanyeshuri kwiga bisanzuye.

Ati: “ Icyo kibazo rwose turakizi kandi hari gahunda y’uko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzatangira kuhubaka ibyumba abana bazigiramo.”

Ku rundi ruhande, Jean Pierre Niyomugabo avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo babanze bubakire abanyeshuri uburiro ndetse n’ubwiherero bihagije.

Urwunge rw’amashuri rwa Mubuga mu Karere ka Gakenke rwubatswe mu mwaka wa 1948.

Rwashinzwe na Padiri wGodfeild, icyo gihe ahazaga bakaba barigaga gatigisimu.

Kwandika, gusoma no kubara byatangiye kuhakorerwa mu mwaka wa 1951.

Hari abahize bakiriho barimo Mvukiyehe Dèogratias na Ntizikwira bigishijwe n’mwarimu witwa Ruvamwabo.

Ubwo Jenoside yabaga aya mashuri yarahagaze, aza gusubukura imirimo mu mwaka wa 2012.

Amasomo yahatangijwe icyo gihe ni Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi, Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi(Mathematics-Economics-Geography) n’Indimi.

Ubuyobozi bw’iki kigo buherutse kwishimira ibyo cyagezeho mu myaka yose kimaze gishinzwe.

Ni mu muhango wabereye aho giherereye.

Witabiriwe n’abayobozi barimo abo ku rwego rw’Akarere n’Umurenge.

Abanyeshuri ni benshi kurusha ubwinshi bw’ibyumba bigiramo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version