Biruta Yahaye Polisi Umukoro Wo Guca Ubuzererezi N’Ibiyobyabwenge

Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta yabonanye na Polisi ku nshuro ya mbere kuva yajya muri izi nshingano ayisaba guhagurukira ubuzererezi n’ibiyobyabwenge.

Ni ikiganiro yagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’uru rwego cyabereye ku Kacyiru aho rukorera ku rwego rw’igihugu.

Yabwiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ko ikora neza ariko ikwiye gukomeza kuba maso kuko muri iki gihe hari ibyaha byaduka kubera amajyambere.

Ati: “Hari akazi kakozwe kugira ngo Polisi igere kuri urwo rwego, ibyo kwishimira ni byinshi ariko tunatekereza n’ibindi bigomba gukorwa kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindura isura uko iterambere riza.”

- Kwmamaza -

Kimwe mu bibazo Biruta avuga ko kikigaragara ni icy’abana bata ishuri bajya mu muhanda bakazavamo abakoresha ibiyobwenge bagakora n’ibindi byaha.

Ibyo ni ibibazo avuga ko bishobora gukumirwa cyangwa gushakirwa umuti habayeho ubufatanye.

Avuga ko bigomba kuvugutirwa umuti ku bufatanye n’inzego zose bireba kandi hagashyirwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha.

Minisitiri Biruta avuga ko umubare w’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha barimo urubyiruko rw’abakorerabushake, imboni z’impinduka n’abandi bose ari imbaraga ziyongera mu gukemura ibibazo birebana n’umutekano.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye avuga ko nk’uko Polisi isanzwe ibigenza, izakomeza gukorana n’abaturage no gutera inkunga amatsinda atandukanye agira uruhare mu gukumira ibyaha arimo imboni z’impinduka n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Namuhoranye avuga ko binyuze muri ubwo bufatanye ibibazo byose bikigaragara mu rwego rw’umutekano bizakemuka.

Avuga kandi ko hari ikoranabuhanga ryamaze kugera mu Rwanda ririmo irifasha abantu kwirinda umuvuduko ukabije hakoreshejwe cameras ndetse n’ubundi buryo bugamije gukumira ibyaha.

Bigamije kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, ubutabera no kubazwa inshingano.

Biruta, ku rundi ruhande, ashima imikorere ya Polisi y’u Rwanda akavuga ko yiyubatse mu buryo bushimishije kandi ko ikwiye gukomereza aho.

Burya abantu bakuru nibo ntandaro y’ibibazo by’abana…

Soma ubyumve:

Abakuru Nibo Ntandaro Y’Agahinda K’Abana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version