Kabarebe Yahagariye Perezida Kagame Mu Muhango Wo Kwakira Kandidatire Ya Odinga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga (Rtd) Gen Kabarebe James niwe wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kwakira ku mugaragaro kandidatire ya Raila Odinga ushaka gusimbura Faki kuri Perezidansi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Uyu muhango wabereye muri Kenya uyobowe na Perezida wayo Dr. William Ruto ariko witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Olusegun Obasanjo wahoze uyobora Nigeria.

Perezida w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba akaba ayobora na Sudani y’Epfo Salva Kirr yawitabiriye.

Abandi bayobozi bakuru ni Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni  na Minisitiri w’Intebe w’Uburundi Gervais Ndirakobuca.

Jakaya Kikwete nawe yari ahari.

Abayobozi B’Ibihugu Bya EAC Bategerejwe Muri Kenya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version