Kagame Mu Biganiro Byo Guteza Imbere Basketball Mu Bakobwa

Kuri uyu wa Kabiri muri Village Urugwiro Perezida Kagame yaraye ahakiririye abayobozi bakuru muri Basketball mu Ishyirahamwe cya NBA Ishami rya Afurika ndetse n’abayoboza FIBA Africa baganira ku iterambere rya Basketball mu bakobwa.

Abari muri iyo nama ni Anibal Manave uyobora FIBA Africa, Alphonse Bilé akaba Umuyamabanga mukuru wayo, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa na Amadou Gallo Fal uyobora Basketball Africa League (BAL).

Baganiriye ku kamaro ko guteza imbere uyu mukino mu bagore no kureba uko hatekerezwa kandi hagashyirwaho uburyo bwo kuwugeza kuri benshi mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Abayobozi b’izi nzego baganiriye na Perezida Kagame ibyakorwa kugira ngo Basketball y’abagore ibagirire akamaro, bayimenye,  batsinde kandi bakomeze no kuza ku bwinshi gufana ku mikino iba yahuje amakipe bakunda.

Kuva aho irushanwa rya Basketball nyafurika bita Basketabll Africa League( BAL) ritangiriye kuri uyu mugabane, uyu mukino utangiye gukundwa cyane no kwagura amarembo.

Ndetse hari abakinnyi bo kuri wo bamaze kuba ibyamamare ku buryo bari gukora uko bashoboye ngo bamamare no mu marushanwa ahuza imikino ya shampiyona y’Amerika bita NBA.

Abo barimo Serge Ibaka, Joel Embiid, Pascal Siakam n’abandi.

Serge Ibaka(9), Joel Embiid(21) na Pascal Siakam(43). Ifoto@Getty Images 

Irushanwa rya Basketball nyafurika, Basketabll Africa League( BAL) ryabaye irembo ku bakinnyi b’uyu mukino kugira ngo berekane  impano zabo.

Ni uburyo bwatumye bamenyekana ku isi, bazamura urwego rwabo.

U Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu guteza imbere uyu mukino binyuze mu gusinya amasezerano na BAL kugira ngo amarushanwa yayo ajye aruberamo.

Rumaze kumenyana kandi mu kubaka ibikorwa remezo byo kwakira imikino itandukanye kugira ngo rube urubuga rwo kugorororamo imitsi no gusabana hagati y’Abanyafurika.

Ni muri uyu mujyi ruharutse kwakira imikino y’ijonjora muri Basketball y’abagore ya shampiyona yiswe 2026 FIBA Women’s Basketball World Cup.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version