Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu Buhinde. Yababwiye ko aho Umunyarwanda ari hose aba agomba kurangwa no kwiyubaha, akaba intangarugero, agakunda u Rwanda.
Mu gukunda u Rwanda, ngo agomba no kurushoramo imari, rukungukira mu byo yagiye gukora imahanga.
Dr. Vincent Biruta yahuriye n’abo Banyarwanda mu Murwa mukuru, New Delhi
Yababwiye ati: “Mukomere ku muco, mugire intego kandi mugire indangagaciro za Kinyarwanda”.
Abenshi mu Banyarwanda bitabiriye uwo muhuro ni abanyeshuri muri za Kaminuza, biganjemo urubyiruko.
Jacqueline Mukangira niwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, akaba anaruhagarariye muri Bangladesh, Maldives, Sri Lanka na Nepal.
Mu mwaka wa 2017 RDB yasohoye Raporo yerekana ko u Buhinde bwari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal n’u Bwongereza cyaturutsemo ishoramari ry’agaciro kanini riza mu Rwanda.
Kugeza ubu Abahinde bagera ku 3,000 nibo bakorera mu Rwanda imishinga n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.