Biruta Yasabye Abanyarwanda Bo Mu Buhinde Kudatatira Ikiranga Umunyarwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu Buhinde. Yababwiye ko aho Umunyarwanda ari hose aba agomba kurangwa no kwiyubaha, akaba intangarugero, agakunda u Rwanda.

Mu gukunda u Rwanda, ngo agomba no kurushoramo imari, rukungukira mu byo yagiye gukora imahanga.

Dr. Vincent Biruta yahuriye n’abo Banyarwanda mu Murwa mukuru, New Delhi

Yababwiye ati:  “Mukomere ku muco, mugire intego kandi mugire indangagaciro za Kinyarwanda”.

- Advertisement -

Abenshi mu Banyarwanda bitabiriye uwo muhuro ni abanyeshuri muri za Kaminuza, biganjemo urubyiruko.

Jacqueline Mukangira niwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde

Jacqueline Mukangira niwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, akaba anaruhagarariye muri Bangladesh, Maldives, Sri Lanka na Nepal.

Mu mwaka wa 2017 RDB yasohoye  Raporo  yerekana ko u Buhinde bwari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal n’u Bwongereza cyaturutsemo ishoramari ry’agaciro kanini riza mu Rwanda.

Kugeza ubu Abahinde bagera ku 3,000 nibo bakorera mu Rwanda imishinga n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Bamubajije uko ibintu iwabo byifashe
Baracyamenya gushayaya no guhamiriza by’intore z’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version