Ba Meya B’Uturere Tutagiraga Umuyobozi Bamenyekanye

Amatora yo kuzuza imyanya itari ifite abayobozi mu Turere twa Burera na Karongi yarangiye Soline Mukamana ari we utorewe kuyobora Burera n’aho Valentine Mukase atorerwa kuyobora Karongi.

Soline Mukamana ni we watorewe kuyobora Burera

Madamu Vestine Mukandayisenga niwe watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

Vestine Mukandayisenga

Mupenzi Narcisse ni we kandi watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke ku bwiganze bw’amajwi 275.

Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ubutabera.

- Advertisement -
Narcisse Mupenzi arahirira inshingano nshya

Hagati aho Kagabo Richards Rwamunono niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba asimbuye Mukabihogo weguye mu minsi yashize kubera kuvugwa mu idosiye yo gusondeka umudugudu wo kwa Dubai.

Ubu Komite Nyobozi y’Akarere igizwe na Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, Bwana Kagabo Richards Rwamunono na Mme Umutoni Jeanne.

Kagabo Richards Rwamunono

Ubwo twandikaga iyi nkuru amatora mu Karere ka Musanze yari agikomeje mu gihe mu Karere ka Rutsiro n’aho amatora y’Abajyanama rusange yari agikomeje.

Amatora mu Karere ka Musanze yari agikomeje
Mu Karere ka Rutsiro n’aho amatora y’Abajyanama rusange yari agikomeje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version