Nyabihu: Ba Mudugudu Bavuga Ko Ubuyobozi Bw’Akarere Bwababeshye Telefoni

Aba bayobozi bavuga ko batashimishijwe n’uburyo uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba  François Habitegeko yabijeje ko iyi Ntara izahaba telefone za “Smart Phones” binyuze mu buyobozi bw’Akarere none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko iryo sezerano ryatanzwe koko, ariko ngo icyo gihe ubushobozi bwari buke…

Ba Mudugudu bemeza ko babisezeranyijwe muri Nyakanga 2023 ubwo Habitegeko François, yabemereye ko bazahabwa telefone, aranazibereka ndetse akabwira ubuyobozi bw’Akarere ko buzazibagegezaho.

Bavuze ko telefone bemerewe mu rwego rwo kuzabafasha mu kazi ka buri munsi bakora kandi bikaba na ‘nkunganire’ ku bafite ubushobozi butabemerera kuzigurira.

- Advertisement -

Ntibigeze bazihabwa none ubu amezi abaye atanu.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “Twari mu nama ku Karere Guverineri atwereka telefone za simati abwira abayobozi kuzazitugezaho  none amezi abaye atanu dutegereje twarahebye. Birababaje rwose kuko bazitwemereye bazi akamaro zari kutugirira mu miyoborere myiza, mutubarize aho zaheze.”

Undi avuga iyo baza kuzihabwa nk’uko bari bazisezeranyijwe, byari buborohereze akazi binyuze mu gutanga raporo biboroheye.

Yibaza impamvu muri Nyabihu imvugo itaba ari yo Ngiro kandi bisanzwe bizwi ko ari yo mikorere ya Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yemera ko izo telefone bazemerewe, gusa ntibahita bazihabwa kubera amikoro yari ahari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette

Abizeza ko n’ubwo bashonje ariko bahishiwe kubera ko ibyo kuzibaha byemejwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha(2024/2025).

Ati: “ Nibyo telefone barazemerewe na Guverineri ubwo yadusuraga ariko natwe byari muri gahunda, ariko nabo twarabibabwiye bijyanye n’aho ingengo y’imari yari igeze ntihaboneka ubushobozi.”

Mukandayisenga avuga ko hakozwe urutonde rw’abo zizahabwa, rukorwa hashingiwe ku ngengo y’imari ivuguruye.

Ku rundi ruhande, avuga ko izo ba Mudugudu beretswe zitari izabo ahubwo zari iz’abafashamyumvire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version