Bisi Ya Volcano Yakoreye Impanuka IKOMEYE Muri Uganda

Amakuru Taarifa iri kwegeranya avuga ko bisi( nini) ya Volcano yakoreye impanuka  ikomeye muri Uganda.

Yagonganye n’indi ya Trinity, zombi zirangirika cyane.

Iyo uteze amatwi amajwi y’abantu bageze aho yabereye bikiba, wumva bamwe bavuga ko runaka yamenetse umutwe, abandi bavunitse ingingo kandi ayo majwi yumvikanamo Ikinyarwanda.

Umwe mu bakozi ba Volcano witwa Japhet Agaba yabwiye Taarifa ko iyo mpanuka bayimenye ariko ko  nta Munyarwanda wayiguyemo.

- Advertisement -

Icyakora amashusho Taarifa ifite yerekana ko yari impanuka ikomeye k’uburyo haramutse nta Munyarwanda wayiguyemo yaba ari ‘amahirwe adasanzwe.’

Amakuru arambuye kuri iyi nkuru turacyayashakisha.

Iyi mpanuka ibaye ikurikira indi yabaye mu ijoro ry’Ubunani bwa 2023 yaguyemo n’Abanyarwanda.

Icyo gihe bisi ya Volcano yazaga mu Rwanda yagonganye n’indi bisi yo muri Kenya yari iganye abantu i Kampala.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version