Bisi Z’Amashanyarazi Nazo Ziri Hafi Kuza Muri Kigali

Nyuma y’uko hari minibisi 10 zikoresha amashanyarazi ziherutse kuzanwa mu Rwanda, ubu hari inkuru y’uko mu gihe kitarambiranye hazaza na bisi nini zikoresha amashanyarazi. Ni izi ikigo BasiGo gifite ishami muri Kenya.

Ikigo BasiGo cyahawe inkunga yarenga  miliyoni $ 1 azifashishwa mu  kugura bisi zikoresha amashanyarazi zizakoreshwa mu mihanda yo mu Rwanda.

Kuri  X, BasiGo Rwanda yavuze ko iriya ari inkunga bahawe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere, USAID, yo gukomeza kwagura no guteza imbere ubwikorezi rusange butangiza ibidukikije mu Rwanda.

Haranditse hati “Ni inkunga twakiriye mu gihe bisi zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange zizakoreshwa mu Rwanda zamaze kugezwa muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse ubu hari gushyirwa mu bikorwa uburyo bwo kuzigeza mu Rwanda.”

Muri Nyakanga, 2023 ni bwo BasiGo yinjiye ku isoko ry’u Rwanda; icyo gihe bikaba byaratangajwe ko imodoka zayo za mbere zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali guhera mu Ukwakira, 2023.

Mu mikorere yacyo, ikigo BasiGo giha bisi zikoresha amashanyarazi ibindi bigo hanyuma bikazikodesha hakishyurwa hakurikijwe ibilometero ikinyabiziga cyagenze.

Ubu buryo babwita Pay as you Drive.

Iki kigo gifitanye amasezerano n’ikigo AC Mobility gisanzwe gifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo akaba n’umwe mu bayishinze, Jit Bhattacharya avuga ko bishimiye iyi nkunga bahawe mu guteza imbere gahunda yo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije u Rwanda rwihaye.

BasiGo ivuga ko mu Ukwakira, 2023 ari bwo yatangiye  kugerageza ishoramari ryayo, itangira itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ku ikubitiro BasiGo izakorana n’ibigo bya Kigali Bus Service, Royal Express na Volcano.

Ibi bigo bizahabwa kandi ahantu ho gushyiriramo amashanyarazi ndetse n’amagaraje yo kuzikora igihe cyose zagize ikibazo.

BasiGo yatangaje kandi ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ndetse na USAID, iki kigo giteganya ko mu 2025 kizaba cyagejeje mu Rwanda bisi 200  z’amashanyarazi

Ni gahunda iri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda wo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bikajyana n’intego y’uko nibura 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda, zizaba zikoresha amashanyarazi mu mwaka wa 2030.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version