Bunyoni Yabwiye Urukiko Ko u Rwanda Rwinjiye Muri Telefoni Ye Rutuma Afatwa

Mu byaha icyenda Gen Alain Guillaume Bunyoni aregwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Uburundi, uyu mugabo wabaye umwe mu bakomeye muri iki gihugu yavuze ko ibyo ashinjwa byagaragaye kubera ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zageze mu itumanaho rye, zibihishurira Uburundi.

Alain Guillaume Bunyoni ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Gitega aregwa gushaka kwica Umukuru w’igihugu bityo agahirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Kubera ko ari umuntu ufite ubudahangarwa ahabwa n’amategeko kuko atarakurwaho ubudahangarwa, abamuburanishije bamusanze mu gereza i Gitega baturutse i Bujumbura.

Mu kwiregura kwe, Gen Bunyoni yavuze ko Urukiko rudakwiye kumukurikirana ku cyaha cyo kunyereza umutungo kuko ‘nta cyemezo cy’urukiko cyigeze gifatwa herekanwa inkomoko y’umutungo n’uko ungana.

Yabwiye urukiko ati: “ Icyo kirego nta shingiro gifite kuko njye nakoreye igihugu! Iyo mitungo nayivanye mu byo nakoze mu myaka 20…Nafashe inguzanyo mu mabanki azwi, nshinga amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu, nshora imari mu buhinzi n’ubworozi hanyuma nubaka n’ibitaro!”

Ubushinjacyaha bwo buvuga Bunyoni yakoresheje uburiganya igihe yashyirwaga mu nshingano, yerekana agace gato k’imitungo ye.

Ku cyaha cyo gushaka kwica umukuru w’Igihugu, Gen Bunyoni yashinjwe gushaka gukorana n’Abarundi bahunze igihugu, bavugwamo umunyamakuru wa Radiyo RPA yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo hageragezwaga guhirika Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo.

Ndetse ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko Gen Bunyoni yahaye amafaranga umuyobozi wa Radiyo RPA ngo bafatanye muri icyo gikorwa, ndetse ngo hari n’ubutumwa bwanditse bumushinja icyo cyaha.

Umushinjacyaha bwavuze no  ku kiganiro Gen Bunyoni yagiranye na Col Desiré Uwamahoro wari umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya imvururu, uyu nawe muri iki gihe arafunzwe.

Gen Bunyoni yemera ko yahaye amafaranga Rugurika ariko avuga ko yabikoze agamije kurinda igihugu n’inzego zacyo.

Ati “Kuko nzi ko Rugurika ari mu batangabuhamya b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nashatse kumenya amazina y’abategetsi 30 bashakishwa n’urwo Rukiko kubera ko gufata abategetsi bangana gutyo byaba ari nko guca umutwe igihugu.”

Mu kwisobanura yeruye avuga ko u Rwanda ari rwo rwabwiye ubutegetsi bw’Uburundi ibyo yakoraga kubera ko inzego zarwo z’iperereza zinjiye mu itumanaho rye.

N’ubwo nta bimenyetso yatangaga, Bunyoni yagize ati: “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”

Radio Voice of America yatangaje ko Bob Rugurika uri mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi yanze kugira icyo avuga kuri ayo magambo.

Bunyoni kandi yireguye ku byaha byo gutunga intwaro atabiherewe uruhushya yemera ko hari izo polisi yasanze mu rugo iwe ariko avuga ko intwaro bahasanze zari zarapfuye, ngo zahasizwe n’abamurindaga.

Yasabye ko umwe mu bari bamwungirije hamwe n’umupolisi wari ushinzwe abamurinda bazaza gusobanura ukuri kwihishe inyuma y’izo ntwaro.

Urukiko rwemeye ko abo bantu bari burwitabe kuri uyu wa Kabiri.

Amategeko y’Uburundi avuga ko ibyaba Bunyoni aregwa biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version