Ubukungu Bw’Isi Buri Mu Manegeka

Umuyobozi w’imwe muri Banki zikomeye ku isi yitwa JP Morgan yo muri Amerika witwa Jamie Dimon avuga ko intambara iherutse kwaduka hagati ya Israel na Hamas izasonga ubukungu bw’isi bwari busanzwe barashegeshwe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine n’ingaruka za COVID-19.

Jamie Dimon avuga ko ubukungu bw’isi buzajya hasi nk’uko bigeze kugenda mu myaka ya 1938 ubwo  mu Burayi bakenaga bikomeye kubera ingaruka z’Intambara ya Mbere y’isi bagatabarwa na Amerika muri gahunda yiswe Plan Marshall.

Ibigo by’imari n’imigabane muri Amerika bivuga ko kubera intambara hagati ya Israel na  Hamas hari impungenge z’uko idolari rizagwa bishingiye ku giciro cya petelori ku isoko mpuzamahanga hamwe n’’ibiciro by’amabuye y’agaciro nka zahabu, diyama na lithium.

Dimon yabwiye Sunday Times ko n’ubwo Amerika izakomeza kugira ubukungu bukomeye airko ngo ibibazo biri hirya no hino ku isi bizagira ingaruka runaka ku bukungu bw’Amerika.

Ubwoba buri ku isi butuma abantu bifata kugura, abandi bakifata mu kubitsa kandi ibyo bishegesha urwego rw’imari muri rusange.

Ibihe isi irimo bituma abantu benshi birinda icyabatwara amafaranga.

Kutagura bihagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibicuruzwa bityo ubukungu bugahagarara.

Ibi bibazo byiyongeraho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zituma henshi umusaruro ukomoka ku buhinzi udindira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version