Uyobora WASAC Yahaye Sena Isezerano

Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Imari n’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda babajije ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, impamvu hari ingano nini y’amazi gitunganya ipfa ubusa, busubiza ko hari byinshi bibitera.

Ni mu kiganiro ubuyobozi bw’iki kigo bwaraye buhaye abasenateri, kiganje k’ukureba igituma amazi u Rwanda rutunganya biruhenze ngo ahabwe abaturage apfa ubusa.

Abasenateri bayobowe na Perezida w’iyi Komisiyo witwa Hon Nkusi Juvénal ibyo babonye mu igenzura bakoze birimo n’uko  hari ibikorwa remezo byatwaye amafaranga menshi ariko ntibigeze  amazi meza ku baturage.

Basanze hari ibyarangije kwangirika nta gihe bimaze bikora.

- Advertisement -

Bemeza ko hari abaturage hirya no hino mu Rwanda bababwiye ko bashobora kumar amezi ane nta mazi bafite.

Kubera ko nta muntu wamara icyo gihe atanywa, adateka cyangwa ngo amese imyambaro, abatuye ibice birimo icyo kibazo(Gatsibo, Bugesera, Igice cy’Amayaga n’ahandi) bahitamo kugana ibishanga birimo amazi y’ibidendezi kandi aya ntatinda kwandura.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko hari andi mazi aba yatunganyijwe binyuze mu guyayunguruza imiti n’irindi koranabuhanga ariko akameneka ataragera ku bayagenewe.

Abagize Komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu muri Sena y’u Rwanda bavuga ko uku kwangirika kw’amazi  n’ubuke bwayo bizatuma Leta itagera ku ntego yihaye y’imyaka irindwi iri muri  NST1 ku ngingo yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Abasenateri basabye  Umuyobozi w’agateganyo  wa WASAC gushakira ibi bibazo umuti urambye kugira ngo abaturage babone amazi meza.

Senateri Nkusi Juvénal yabajije umuyobozi wa WASAC icyo bagiye gukora kugira ngo ibyo bibazo bikemuke burundu.

Abasenateri bayobowe na Perezida w’iyi Komisiyo witwa Hon Nkusi Juvénal

Gisèle Umuhumuza uyobora by’agateganyo iki kigo kiri mu bikunze kunengwa na Raporo y’Umugenzizu w’Imari ya Leta yasubije ko ‘bazajya bihutira’ kugera ahatobotse amatiyo kugira ngo asanwe byihuse.

Ati: “Igikorwa cyo gusana ibikoresho birimo n’amatiyo byangiritse tuzajya tubikora vuba bitarenze iminota 30 bikimara kuba ndetse tubimenye mbere yaho twahita twihutira kubisana. Ikindi kizakorwa ni ukuvugurura mubazi n’izidakora neza zikavanwaho.”

Umuhumuza  yasobanuye ko ikigo ayoboye gifite ibibazo birimo ibikoresho bishaje nk’impombo zijyana amazi, mubazi zishaje, ndetse n’izitabara neza n’ikibazo cy’uko umubare w’abashaka amazi ari munini kandi amazi igihugu gitunganya ngo akoreshwe ari make.

Avuga ko iyi ari yo mpamvu amazi ahari asaranganywa abaturage cyane cyane abatuye imijyi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa  2022 yakorewe WASAC yagaragaje ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite.

Mu nganda 25 ziri mu Rwanda , inganda 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko kuri metero kibe zisaga miliyoni 68 z’amazi yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa metero kibe zisaga Miliyoni 37 bingana na 55% by’amazi yakagurishijwe. I

Mu yandi magambo, bisobanuye ko metero kibe zisaga miliyoni 30 ni ukuvuga 45% zitagurishijwe bityo  WASAC ihombye Leta  Miliyari Frw 9.9.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version