Biyitiriye Croix Rouge Y’u Rwanda Biba Umucuruzi

I Muhanga haravugwa abantu babiri batekeye umutwe umucuruzi bamubeshya ko bakorera croix rouge y’u Rwanda bamuriganya ibintu bifite agaciro ka miliyoni Frw 3.

Uwo mucururuzi yabahaye amata afite ako gaciro ahita ababura.

Bashutse umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira amata ibigo nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, mu rwego rwo kurwanya Imirire mibi n’igwingira nawe arayabaha.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko abo bagabo bakoze inyandiko yemeza ubuguzi itangwa n’ikigo kizishyura yitwa ‘Bon de Commande’ y’amata yose bakeneye kugemurira ibyo Bigo Nderabuzima bayiha uwo mucuruzi.

- Advertisement -

Uwo mucururuzi avuga ko nawe yabahaye ayo mata yizeye ko Croix rouge izishyura.

Amwe bayajyanye mu Kigo Nderabuzima cya Gitarama, asigaye bayasigira bamwe mu bakozi b’iki kigo bababwira ko bazaza kuyafata bukeye bakayashyikiriza ibindi bigo bisigaye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitarama Mukandayisenga Donatha yabwiye UMUSEKE ko bakimara kubona inyandiko ibemerera kujyana amata mu bigo nderabuzima batigeze bazuyaza kuyakira ndetse banabafasha kubika ayo bavugaga ko bazagemurira ibindi bigo nderabuzima byo muri aka Karere.

Ati :“Umushoferi bohereje yaraje adusaba gukuraho ayacu andi atubwira ko aza kuyafata bukeye.”

Avuga ko uyu mushoferi yahise agaruka bukeye bwaho apakira amata mu modoka aragenda.

Gusa uyu muyobozi avuga ko imyirondoro y’abo bose bayifite ndetse na pulake(Plaque ) y’imodoka uyu mugabo yari atwaye.

Yunzemo abo yita abatekamutwe bamubwiye ko batahita bayaha abana ahubwo ko babanza gutegereza amabwiriza bazabaha.

Yavuze ko inyandiko zibemerera kugemurira ibigo ayo mata bazifite ndetse iza mbere bari bazihaye uyu mucuruzi bakeka ko ari abafatanyabikorwa ba Leta basanzwe batanga amata mu bigo nderabuzima bigengwa na Leta.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yemera ko ayo makuru y’abatekamutwe bayamenye bakagira Inama uyu mucuruzi gutanga ikirego muri RIB kugira ngo abo bajura bafatwe.

Yihanganishije uwibwe asaba abantu kujya bashishoza ntibapfe kwizera uwo ari we wese.

Croix rouge ntiragira icyo ivuga kuri aba bayiyitiriye bagakora buriya bujura.

Ifoto: Icyapa cya Croix rouge y’u Rwanda 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version