Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BK Foundation: Ikigo Giharanira Imibereho Myiza Y’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

BK Foundation: Ikigo Giharanira Imibereho Myiza Y’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2023 2:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Banki ya Kiglai, BK Group, bwatangije ikigo bwise BK Foundation kigamije kongerera imbaraga gahunda za Leta mu burezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béatha Habyarimana avuga ko kimwe mu bikorwa baherutse gukora kiri mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage harimo gukusanya arenga Miliyoni Frw 60 yahawe abanyeshuri baba mu Mudugudu w’impfubyi za Jenoside uri i Rwamagana witwa ’Agahozo Shallom Youth Village.’

Aya mafaranga yakusanyijwe n’abantu baherutse kwitabira igikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi, akaba yarakusanyijwe mu rwego rwo gufasha abatishoboye.

Habyarimana yavuze ko ikigo ayoboye gikomeje gahunda zigamije gufasha abagore kubona imari zirimo iyo bise ‘BK Urumuri’ na ’Zamuka Mugore’ kandi banafashije abanyeshuri 40 kumenya ikoranabuhanga no gukoresha za robo (robotics).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Turifuza gukomeza kugaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere Umuryango nyarwanda, tukifuza kuwubaka mu buryo burambye ari nayo mpamvu uyu munsi twashinze BK Foundation izakomeza ibi bikorwa kandi ikabikora mu buryo bwisumbuyeho.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béatha Habyarimana

BK Foundation yiyemeje kuzateza imbere ibikorwa byayo binyuze mu nkingi y’uburezi (Education), guhanga udushya (Innovation) no kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation).

Byose ngo biri mu cyerekezo u Rwanda rwafashe kizageza mu mwaka wa 2050.

Mu rwego rw’uburezi, bazibanda ku gufasha ibigo birera abana b’incuke, guhugura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari hamwe n’abo mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Ku ngingo yo guhanga udushya, BK Foundation izashyigikira urubyiruko rushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’imari n’imibanire ndetse no kurengera ibidukikije.

- Advertisement -

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, abayobozi ba BK Foundation bavuga ko bazashyira imbaraga mu gutera inkunga imishinga  yo gutunganya ibishingwe n’imyanda bikanagurwamo ibindi bikoresho.

Bazita kandi mu gusukura amasoko y’amazi no gutera ibiti mu mijyi.

Amafaranga azakoreshwa muri ibi byose, azajya ava mu mashami ane agize BK Group.

Ayo ni  Banki ya Kigali, BK Capital, BK TechHouse na BK General Insurance, buri kigo kikazajya gitanga 1% by’inyungu kibona buri mwaka.

Ku nshuro ya mbere nyuma yo gushinga BK Foundation, uwo muryango uzatangirana Miliyari Frw 1 ikuwe ku yabonetse mu nyungu yo mu mwaka wa 2022.

Ingrid Karangwayire niwe uyobora BK Foundation  nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Imwe mu nshingano ze nkuru ni ugushaka ahantu hatandukanye hakomoka amikoro.

Umuhango wo gutangiza BK Foundation witabiriwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetse ya BK Group, Marc Holtzman ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Béatha Habyarimana n’abayobozi b’ibigo bine biyigize ndetse n’abashyitsi batandukanye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman yizeza ko hirya no hino ku Isi hari abagira neza benshi (Philanthropists) bashobora kuzajya bunganira gahunda za BK Foundation.

TAGGED:AbaturageBankiBKfeaturedFoundationHabyarimanaIbigoImariKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Britney Spears Yikomye Abafana Be
Next Article Ibyo Muri DRC Biri Gusubira Irudubi-Uhuru Kenyatta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?