BK Iranyomoza Iby’Uko BNR Igiye Gukurikirana Umuyobozi Wayo

Banki ya Kigali yatangarije ku rukuta rwayo rwa X ko inyomoza ibiherutse gutangazwa by’uko Dr. Diane Karusisi uyobora iyi Banki ko agiye gukurikiranwa na  Banki nkuru kubera ibyo aherutse gutangariza mu itangazamakuru.

Iyi Banki itangaza ko ibiri muri iyo nkuru bidakwiye guhabwa agaciro kuko uretse kuba babeshyera yaba Diane Karusisi na Banki nkuru y’u Rwanda, banabeshyera ikinyamakuru The New Times.

Iyo nyandiko abo bantu bayishyize ku ipaji bigaragara ko ari iy’iki kinyamakuru gisanzwe cyandikwamu Cyongereza  kandi yo iri mu Gifaransa.

BK yanditse kuri X iti: “ Twaje kubona inyandiko irimo ibinyoma byibasira The New Times bigaruka ku bantu bakomeye mu Rwanda harimo n’abayobozi ba Banki ya Kigali. Turasaba abakiliya bacu n’Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibiyivugwamo. Turasaba kandi kujya bashishoza, bakamenya amakuru mu by’ukuri yaturutse ahantu hizewe”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version