BK Ishami Rya Kenya Yafunze Imiryango

Banki nkuru ya Kenya yatangaje ko guhera taliki 02, Mata, 2024 ishami rya Banki ya Kigali muri Kenya rifunze imiryango.

Itangazo rya Banki nkuru ya Kenya(The Central Bank of Kenya (CBK) rivuga ko impamvu yabyo ari uko Banki ya Kigali yanzuye ko ibikorwa byayo byose bigomba gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

BK yatangiye gukorera muri Kenya mu mwaka wa 2013, hari muri Gashyantare.

Itangazo ry’uko iri shami rya Banki ya Kigali rifunzwe rigira riti: “ Banki nkuru ya Kenya iramenyesha abantu bose ko ibyangombwa byemereraga Banki ya Kigali ishami rya Kenya gukomeza gukora bitagikora. Ni icyemezo gishingiye ku ngingo ya 43 igenga za Banki yitwa Banking Act”.

- Advertisement -
Itangazo rivuga kuri iyi ngingo

Banki ya Kigali yatangiye gukora mu mwaka wa 1966.

Iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2023 yazamuye urwunguko ku kigero cya 25%, rugera kuri Miliyari Frw 74.8.

Aya ni amafaranga agize urwunguko ku musaruro wose hakuwemo imisoro n’aho urwunguko rwose hakirimo n’imisoro rwanganaga na Miliyari Frw 100.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version