U Rwanda Rwahawe Ikemeza Ko Inzibutso Za Jenoside Ziri Mu Murage W’Isi

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe icyemezo cy’uko inzibutso za Jenoside yari yarasabye UNESCO ko zashyirwa mu murage w’isi, zarangije kubyemererwa.

Izo nzibutso ni urwa Kigali, urwa Nyamata, Bisesero n’urwa Murambi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay niwe wagejeje iki cyemezo kuri Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Audrey na Minisitiri Bizimana ubwo bari barangije gutaha iby’iki cyemezo

Muri Nzeri, 2023 nibwo byari byemejwe ko izi nzibutso zashyizwe mu bigize Umurage w’isi.

- Kwmamaza -

Icyo gihe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yavuze ko kuba ziriya nzibutso zashyizwe mu murage w’isi bizafasha mu kurwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bikaza uburyo bwiza bwo kwigisha abakiri bato uko yagenze.

Itangazo ryemera ko izi nzibutso zemewe na UNESCO
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version