Perezida Wa Tchèque Arasura u Rwanda

Petr Pavel( afite ipeti rya General) uyobora Repubulika ya Tchèque arasura u Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki 05, Mata, 2024. Ibiro bye nibyo byatangaje iby’uru ruzinduko rw’akazi.

Mu Rwanda araganira na mugenzi uyobora u Rwanda Paul Kagame.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Pavel araganira n’abaturage b’igihugu cye bakorera mu Rwanda.

Uyu munyacyubahiro kandi azaboneraho kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Advertisement -

Kugeza ubu abandi banyacyubahiro bamaze kwemeza ko bazaza mu Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside ni Bill Clinton uzaza uyoboye itsinda ry’Abanyamerika na Stéphane Sejourné uzaza uyobora itsinda ryoherejwe na Perezida Emmanuel Macron.

Undi ni Thabo Mbeki wahoze uyobora Afurika y’Epfo nk’uko aherutse kubitangaza.

Repubulika ya Tchèque ni igihugu kiri mu Burayi bwo Hagati.

Umurwa mukuru wacyo ni Prague kikaba kimwe mu bihugu by’Uburayi bidakora ku Nyanja iyo ari yo yose.

Gituranye na Autriche mu Majyepfo, Ubudage mu Burengerazu, Pologne mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba na Slovakia mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba.

Ubukungu bw’iki gihugu bishingiye ku bwokorezi bugezweho, inganda zikora ibintu byoherezwa hanze, ubukerarugendo n’ubushakashatsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version