Blackberry ‘Zitagezweho’ Zigiye Kuva Ku Isoko

Itangazo ryaturutse muri MTN Rwanda rivuga ko Telefoni zitwa Blackberry zizaba zatagikora guhera tariki 04, Mutarama, 2022. Abasanzwe bakoresha telefoni zo muri ubu bwoko zikoresha ikoranabuhanga ryitwa BBOS 7.1, BBOS 10 na BBOS 2.1 barasabwa kwegera MTN  bagahindurirwa imikorere ya telefoni zabo.

Iyi mikorere bayita operating systems.

MTN yatangaje ko abashaka kugura izindi telefoni zo muri buriya bwoko ariko zifite imikorere ivuguruye bazagabanyirizwaho 5%.

Umuntu uzaba atarahindura imikorere ya Blackberry ye ntazashobora kwitaba, guhamagara, kohereza cyangwa kwakira ubutumwa ndetse n’uburyo bita  1-1-2 [functionality]ntibuzakora.

- Advertisement -

Ubusanzwe BlackBerry ni telefoni ikomeye kandi ikozwe k’uburyo itekanye kurusha inyinshi ziriho ubu.

Ifasha ibigo by’umutekano, ibya Leta n’iby’abikorera kutagira umujura winjira mu makuru yabyo uko yishakiye nta mbogamizi ahuye nazo.

Bishingiye ku mikorere ya ziriya telefoni n’uko umutekano mu ikoranabuhanga uhagaze muri iki gihe, abayobozi bo mu kigo gikora kikanatanga ziriya telefoni bavuga ko mu mwaka wa 2017 bahaye igihe abazifite ngo babe bazishyize ku mikorere yari igezweho yo kurinda ikoranabuhanga.

Iriya myaka ibiri yagiye gushira ihurirana n’uko isi muri rusange yari iri mu kaga yatewe na COVID-19.

Byabaye ngombwa ko abantu bongererwa igihe kugeza tariki 04, Mutarama, 2022.

Indi mikorere ya Blackberry izahagarara harimo iyitwa Enhanced Sim Based Licensing (ESBL) / Identity Based Licensing (IBL), ubwo bwa BlackBerry bwo kwakira emails, BlackBerry Link, BlackBerry Desktop Manager, BlackBerry Blend n’uburyo buyirinda kwinjirirwa n’abagizi ba nabi bitwa  BlackBerry Protect.

Itangazo rya MTN k’ukuvaho wa Blackberry…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version