BNR Ibitse Toni Ya Zahabu

Peter Taarifa
2 Min Read
Zahabu ifite agaciro kanini k'uburyo isimbura amadolari ku isoko mpuzamahanga.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko urwego ayoboye rwasanze gushora mu zahabu ari ukwiteganyiriza, ndetse kugeza mu mpera za Kamena(6), 2026 muri iyi Banki hari hahunitswe zahabu ifite agaciro ka miliyoni $200.

Gushora muri zahabu ni intego yashyizweho y’uko 10% by’umutungo w’amadevize w’igihugu ugomba kuba uri muri zahabu.

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru cyavugaga ku budahangarwa by’ifaranga no kutajegajega by’urwego rw’imari, Soraya Munyana Hakuziyaremye yagize ati: “Ibyo twari dufite muri zahabu byari bifite agaciro k’amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 200, kandi byari bihuye n’intego yacu ya mbere yo kutarenza 10% by’umutungo w’amadevize mu ishoramari muri zahabu. Inyungu twabonye zari nyinshi cyane.”

Guverineri yemeza ko inyungu yavuye muri iryo shoramari yagize uruhare mu gusobanura impuzandengo y’inyungu BNR yagaragaje muri raporo y’umwaka hakiyongeraho n’izasubizwa Leta nk’inyungu igenewe umuturage binyuze mu misoro.

Guverineri Soraya Hakuziyaremye yabwiye abanyamakuru ko zahabu abitse ingana na toni.

Mu mpera za Kamena(6) muri Banki nkuru y’u Rwanda hari habitse toni imwe ya zahabu ifite agaciro ka miliyoni $200

Mu biganiro byabanje, BNR yasobanuye ko yasanze gushora muri zahabu, ikayigura ari ubwizigame bufite agaciro k’amadovize mu rwego rwo kurengera ubukungu bw’igihugu bw’ejo hazaza.

Si mu Rwanda gusa bikorwa kuko ubusanzwe zahabu ikoreshwa mu kubika no kurinda agaciro k’umutungo w’amadevize, cyane cyane mu gihe isoko mpuzamahanga ry’imari n’ivunjisha rihindagurika bitewe n’intambara ziri hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2025 nibwo BNR yatangiye gushora imari muri zahabu mu rwego rwo kongera ubwoko bw’imitungo igize umutungo w’amadevize.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *