Bobi Wine Yarashwe

Umuhanzi akaba n’Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye ku izina rya Bobi Wine yaraye arashwe akaguru.

Ni ikibazo gikomeye kuri uyu muhanzi wigeze kumara igihe runaka ahangana na Museveni ariko ntiyabasha kumusimbura ku butegetsi biranga.

Iby’uko yaraye arashwe byamamariye ku mbuga nkoranyambaga aragagara yicaye hasi atabasha gukandagira.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo atabasha kugenda, abasore bamuterura bakamwinjiza mu modoka kugira ajyanwe kwa muganga.

Abashyize amafoto ye kuri X bakurikijeho amagambo agira ati:  “Bobi Wine yarashwe  na Polisi ku kaguru arasirwa ahitwa Bulindo! Yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho. Turakomeza kubaha amakuru ajyanye na byo”.

Bivugwa ko yarasiwe i Bulindo ahitwa Kira aho yari yagiye kubonana n’umwe mu banyamategeko b’ishyaka ayoboye, uwo muhanga akaba yitwa Musisi George.

Bobi Wine ayobora ishyaka National Unity Platform rirusha andi mashyaka atavuga rumwe na Leta umubare munini w’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Afite imyaka  42 y’amavuko.

Ubwo aheruka kwiyamamariza kuyobora Uganda hari mu mwaka wa 2021, icyo gihe atsindwa amatora ku majwi 35% mu gihe Perezida Museveni yayatsinze ku majwi 58%.

Robert Kyagulanyi yatangaje ko yibwe amajwi ndetse na Ambasaderi w’Amerika muri iki gihugu atangaza ko hari ibigaragaza ko Wine yibwe ndetse ko na bamwe mu bari bamushyigikiye bakorewe ihohoterwa.

Video kuri X yerekana iraswa rye:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version